skol
fortebet

Ese amateka agiye kwisubiramo? Ibisabwa ngo Rayon Sports itware igikombe nk’uko byagenze mu 2019

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

N’ubwo bitoroshye ariko birashoboka. Mu Gihe Rayon Sports yabikora, yaba abaye amateka yisubiyemo kuko mu 2019, yatsinze iturutse inyuma ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 6 yose yayirushaga ubwo bahuraga ku munsi wa 23 wa Shampiyona.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 9 Werurwe,Rayon Sports iresurana na APR FC ku munsi wa 24 aho izaba irushwa na APR FC iri ku mwanya wa mbere amanota 10 yose.

Rayon Sports yigeze gukora ibisa n’ibitangaza mu minsi nk’iyi y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 itwara igikombe ikipe ya APR FC yari ku mwanya wa mbere icyo gihe mbere y’uko bahura.

Ese Byagenze gute?

Byari mu mwaka w’imikino 2018-19 ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cya shampiyona ifite amanota 72 mu gihe yarushaga APR FC ya kabiri amanota 7. Ubonye aya manota APR na Rayon Sports zari zifite ubwo shampiyona yarangiraga ntabwo wari kubikeka nibura ubwo ubwo bahuraga mu mikino yo kwishyura.

Reka duhere nibura ku munsi wa 20 wa shampiyona. Kuri uyu munsi, ikipe ya APR FC yari iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 48, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 inganya na Mukura yari ku mwanya wa 3.

Byageze ku munsi wa 23, APR FC ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 54, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 bivuze ko Rayon Sports yari imaze gukuraho inora rimwe kuva ku munsi wa 20 twari twavuze ruguru.

Ku munsi wa 22, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali igitego 1-1, icyo gihe APR FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-0, maze urutonde rwa shampiyona APR FC iruyobora n’amanota 51, mu gihe Rayon Sports yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 45, bivuze ko Rayon Sports yarushwaga amanota 6 na APR FC ku munsi wa 22 wa shampiyona mu 2019.

Uko Rayon Sports yaje kwipakurura APR FC

Ibintu bisa naho byenda guhuza imibare ni uko ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports yihuriye na APR FC kandi nabwo Rayon Sports niyo yari yakiriye, ubundi iyitsinda igitego kimwe ku busa, urutonde rwa shampiyona rutangira kwivanga kuko Rayon Sports yari isigaye irushanwa amanota 3 gusa na APR FC, kandi basigaje imikino 7 yo gukina.

Ku munsi wa 24 APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0, Rayon Sports itsinda AS Muhanga ibitego 3-1. Ku munsi wa 25, Rayon Sports yatsinze Espoir FC ibitego 4-0, Kiyovu Sports inganya na APR FC ubusa ku busa, ibyari amanota 3 bivamo inota rimwe, i Nyarugenge induru zitangira kuvuga.

Ku munsi wa 26 APR FC yongeye kunganya na AS Kigali ibitego 2-2, Rayon Sports itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, Rayon Sports ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 60 APR FC ifata umwanya wa kabiri n’amanota 59. Aya yabaye amaherezo ya APR FC yokongera gufata umwanya wa mbere kuko Rayon Sports yagiye ubwo.

Ku munsi wa 27 wa shampiyona, APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 3-1, Rayon Sports itsinda Amagaju FC ibitego 2-1, intera y’inota rimwe igumamo.

Ku munsi wa 28, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 3-1, APR FC itsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1, buri wese abona ko igikombe kigiye, ariko nka APR FC abantu bakagira ubwoba bitewe n’uburyo ifite amateka muri iyi shampiyona.

Ku munsi wa 29 wa shampiyona, ni bwo icyizere cya APR FC yaje kuyoyoka burundu, ubwo Rayon Sports yajyaga i Kirehe yatezwe imitego myinshi, itsinda Kirehe ibitego 4-0, icyo gihe Espoir FC yaje i Kigali itsinda APR FC ibitego 2-1, ibintu biba agahomamunwa.

Icyo gihe, Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere n’amanota 69 mu gihe APR FC yari ifite amanota 62 hari ikinyuranyo cy’amanota 7 kandi hasigaye umukino umwe, muri make byari byararangiye.

Ku munsi wa nyuma wa 30, Rayon Sports yatsinze Marine FC ibitego 3-0, APR FC itsinda Police FC ibitego 3-0, gusa nti byagira icyo bitanga kuko shampiyona yarangiye Rayon Sports ifite amanota 72 ari iya mbere, naho APR FC isoreza ku mwanya wa 2 n’amanota 65.

Ese birasaba iki ngo Rayon Sports ibe yasubiramo aya mateka?

APR FC irusha Rayon Sports amanota 10, ni amanota menshi ugereranyije n’imikino isigaye. Ubu amakipe asigaje imikino igera kuri 7, ihwanye n’amanota 21 kuri ubu Rayon Sports ntiyemerwe kurenza amanota 66 niyo yatsinda imikino yose isigaje.

Urugendo rwo kwipakurura APR FC Rayon Sports yarutangiye ku munsi wa 23 wa shampiyona ubwo yatsindaga APR FC igitego 1-0. Kuri ubu aya makipe nanone agiye guhura ku munsi wa 24. Mu gihe Rayon Sports yatsinda APR FC, yaba ari intangiriro y’inzozi z’amateka kuko haba hasigayemo amanota 7.

Mu mwaka wa 2019, Rayon Sports yatsinze imikino yose yari isigaje mu gihe APR FC yasaruye amanota 11 gusa kuri 21 yagombaga gukinira.

Mu gihe byagenda nk’uko mu 2019 byagenze, Rayon Sports yasoza shampiyona ifite amanota 66, mu gihe APR FC nayo yaba ifite amanota 66 bakareba ibitego.

Kugirango Rayon Sports yegukane igikombe birasaba ko itsinda umukino uzayihuza na APR FC ndetse n’indi mikino isigaye, APR FC yo igatakaza nibura imikino 3 muri 6 izaba isigaye cyangwa ikanganyamo 4 igatsinda 2 gusa.

Muri make mu gihe Rayon Sports yatsinda APR FC kuwa Gatandatu, byasaba ko APR FC itsindwa nibura imikino 3 muri 6 izaba isigaye kugirango Rayon Sports isubire mu isiganwa ryo guhatanira igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa