skol
fortebet

Ese Cristiano Ronaldo yarangije inzozi ze mu ikipe ya Portugal?

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inzozi za Cristiano Ronaldo zo gutwara igikombe cy’isi zaraye zirangiye,nyuma y’uko Portugal isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’isi na Maroc itahabwaga amahirwe.
Uyu kizigenza yabanje ku ntebe y’abasimbura ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,amahirwe ahabwa Goncalo Ramos utarahiriwe n’umukino.
Igitego cya Maroc cyinjiye ku munota wa 42 gitsinzwe na En Nesyri bituma Portugal irwana no kwishyura birayinanira.
Gutsindwa na Maroc bivuze ko uyu mukinyi w’imyaka 37 atazabasha gutwara igikombe cy’isi (...)

Sponsored Ad

Inzozi za Cristiano Ronaldo zo gutwara igikombe cy’isi zaraye zirangiye,nyuma y’uko Portugal isezerewe muri 1/4 cy’igikombe cy’isi na Maroc itahabwaga amahirwe.

Uyu kizigenza yabanje ku ntebe y’abasimbura ku nshuro ya kabiri yikurikiranya,amahirwe ahabwa Goncalo Ramos utarahiriwe n’umukino.

Igitego cya Maroc cyinjiye ku munota wa 42 gitsinzwe na En Nesyri bituma Portugal irwana no kwishyura birayinanira.

Gutsindwa na Maroc bivuze ko uyu mukinyi w’imyaka 37 atazabasha gutwara igikombe cy’isi ndetse niwo mudali wonyine atarambara mu mupira w’amaguru.

Ronaldo yavuye muri Man United hasigaye igihe gito ngo igikombe cy’isi ritangire, ariko Qatar ntiyamuhiriye nubwo yari yatangiye neza atsinda igitego Ghana kuri penaliti ari nacyo cyonyine yatsinze.

Abantu benshi barimo kwibaza ku hazaza ha Ronaldo yaba mu ikipe y’igihugu cyangwa mu makipe cyane ko ubu nta ho arerekeza nyuma yo gusesa amasezerano na United.

Mu mukino wa nijoro na Maroc,Ronaldo yahawe hafi igice cya kabiri cyose, kuva ku munota wa 51,ntiyahirwa no kubona inshundura.

Kuboneka mu kibuga byonyine byasobanuye ko yari aciye undi muhigo wo gukina umukino mpuzamahanga wa 196, ahita anganya na rutahizamu wa Koweit Bader Al-Mutawa mu bamaze gukinira ibihugu byabo imikino myinshi ku isi – ariko nta kintu kinini yakoze ugereranije n’ibyo yakoze mu myaka iheze.

Ronaldo yari asanzwe yaraciye umuhigo wo kuba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu ku ruhande rw’abagabo, aho afite ibitego 118.

Umutoza wa Portugal,Fernando Santos,yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ati: "Sinibaza ko ibyabaye kuri Ronaldo hari ingaruka byagize ku mukino, nubwo hari ababinenze. Twese turi hamwe.

"Niba twavuga ko hari abantu babiri bababaye cyane, ni Ronaldo nanjye. Iki kiri mu bigize akazi ku mutoza n’umukinnyi”.

Bafite kuba bunze ubumwe, ariko Portugal yatashye nyuma y’ibibazo byinshi, aho abantu bibaza niba koko iyi iki gihugu hari icyo yageraho itari kumwe n’iyi nyenyeri yayo.

Ibihe biha ibindi kandi ni ibisanzwe ko amakipe akomeye atsindwa mu mikino ikomeye, ariko, nubwo Santos yagenda cyangwa akaguma ari umutoza wa Portugal,Ronaldo si umuntu agiye kwibagirwa vuba.

Aracyafise icyubahiro mu gihugu cye nyuma y’ibyo yagikoreye mu gutwara igikombe cy’Uburayi mu 2016 (Euro 2016), igikombe cya mbere gikomeye mu mikino ikomeye.

Abafana benshi ba Portugal bari bambaye imipira yanditseho ’Ronaldo 7’ hanze y’ikibuga Al Thumama Stadium ejo ku wa gatandatu byerekana neza ko batibagiwe ibihe byiza yabagejejeho.

Mushiki wa Ronaldo, Katia Aveiro,abicishije mu butumwa bwuzuye umubabaro ku rubuga rwa Instagram nyuma yo gutsindwa na Maroc,yagize ati: "Igihe abuzukuru banjye bazambaza ibyerekeye urugamba, iteka, icyubahiro, akazi, ukwitanga, inzitizi, ububi bw’abantu buzuye ishyari; nibansaba kuvuga ibyerekeye ibikombe, ibitego, imidari, inyandiko z’umurage utarigera uboneka, nzababwira ibyerekeye musaza wanjye, se wabo”.

Nzababwira ibyerekeye ubwami yubatse, nzababwira ingufu ze, ibyo yemeye n’ibyo yakoze, nzababwira amateka ye, nzababwira ko atigeze acika intege n’igihe babaga bamaze kumucukurira icyobo. Nzabereka firime [film], firime nyayo y’ubuzima bwa se wabo”.

Irushanwa ritaha ry’igikombe cy’isi,Ronaldo azaba afite imyaka 41, ariko niba yifuza kongera guhamagarwa, aracyafite amahirwe mu gikombe cy’Uburayi kizaba mu 2024.

Ikindi kibazo nyamukuru ni ukumenya ni iyihe kipe ashobora kuzaba akinira.

Hari iamakipe atari make yifuza kugura Ronaldo muri uku kwezi kwa mbere, harimo Al-Nassr yo muri Arabia Saoudite yamaze no kumwemerera umushahara w’umurengera.

BBC

Ibitekerezo

  • #IBIMENYETSO 10 #BYAKUBURIRA KO, PROSTATE YAWE ITANGIYE GUKORA NABI

    +250789502321

    #Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza #intanga ngabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo gashobora #gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.

    Ni bande bibasirwa cyane n’uburwayi bwa Prostate ?

    Ubusanzwe #Prostate ni urugingo rufitwe n’abantu b’igitsina gabo gusa. Uko rero umuntu agenda asatira izabukuru ni nako ibyago byo kurwara Prostate byiyongera.

    Abashakashatsi bavuga ko guhera ku #myaka 40,Prostate yawe ishobora kugenda isaza cyane ndetse bikaba byanatuma irushaho gukora nabi,bityo ukaba wagira ibibazo bikomeye ndetse birimo no kurwara #kanseri yayo.Ni byiza rero kuyirinda hakiri kare kuko ishobora kugukururira #ingorane zikomeye.

    Ibimenyetso 10 byakuburira ko Prostate yawe itangiye gukora nabi

    1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro.
    2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
    3. Kunyara ukumva ziraza ari nke ugereranyije n’uko ubishaka. Cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
    4. Kumva umeze nk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
    5. Kubona amaraso mu nkari.
    6. Kugira amaraso mu masohoro.
    7. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’umugongo ko hasi.
    8. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
    9. Kubabara mu magufa yo mu mugongo wo hasi (iyi ndwara iba yakomeye cyane).
    10. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.

    Ni gute wakwirinda ibyago byo kurwara Prostate ?

    Mu kwirinda indwara zifata Prostate jya wita kuri ibi bikurikira:

    • Jya wita ku mirire iboneye cyane cyane niba urengeje imyaka 40, ujye uhekenya karoti byibuze 1 ku munsi ndetse no kurya amafi bitari kenshi cyane.
    • Jya ukora imyitozo ngororamubiri byibuze gatatu mu cyumweru
    • Irinde umubyibuho ukabije

    Wari uzi ko hari imiti wakoresha yizewe mu kuvura ndetse no kwirinda indwara zifata Prostate?

    Ubu hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe kuko yemewe n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration) ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate,ku bantu barwaye prostate iyi miti ifasha prostate yabo gukora neza ndetse igahangana cyane n’uburwayi buri muri prostate.

    Muri iyo miti twavugamo nka: #chlorophyll plus guarrana ,#dyna serenoa , #Ginseng capsule,....Ni byiza ko abatararwara prostate,bayirinda kuko ni indwara iri guhitana abagabo cyane. Umuti ukoze mu bimera witwa β-carotene&Lycopene capsule ukurinda prostate ngo itangirika. Twabibutsa ko iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera ikaba ari myimerere.

    Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0789502321 cyangwa ukagana aho dukorera mu mugi wa Kigali iremera gisments hafi yo kwarando, cyangwa mumujyi nyarugenge mugacyinjiro werekeza nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa