skol
fortebet

Espagne yegukanye igikombe cy’isi cy’abagore itsinze Ubwongereza

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Espagne yegukanye igikombe cy’isi itsinze Ubwongereza igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye ku kibuga Stadium Australia kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Kapiteni wa Espagne Olga Carmona ni we watsinze icyo gitego ku munota wa 29.

Ikipe y’igihugu ya Espagne, yitwa La Roja, itozwa na Jorge Vilda, ikinnye iyi mikino y’igikombe cy’isi ku nshuro ya gatatu.

Yitwaye neza kuva yanyagirwa n’Ubuyapani ibitego 4-0 mu mikino yo mu matsinda, nyuma isezerera Ubusuwisi, Ubuholandi na Sweden.

Espagne ibaye igihugu cya gatanu gitandukanye cyegukanye igikombe cy’isi cy’abagore, kuri iyi nshuro ya cyenda iri rushanwa ribaye.

Ibindi bihugu bimaze kucyegukana ni Amerika (yacyegukanye inshuro enye), Ubudage (bwacyegukanye inshuro ebyiri), Norvège (yacyegukanye inshuro imwe) n’Ubuyapani (bwacyegukanye inshuro imwe).

Iyi kipe y’Ubwongereza, the Lionesses, yashakaga kuba ikipe ya mbere y’Ubwongereza itsinze umukino wa nyuma wo mu cyiciro cy’abakuru ku rwego rw’isi kuva mu mwaka wa 1966, yarushijwe cyane na La Roja ya Espagne yakinaga umupira urimo kunyaruka cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa