Kigali

Espoir FC yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro FERWAFA iyisaba kwitegura ibihano

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 February 2020 Yasuwe: 2033

Ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko itazerekeza I Nyagatare guhura na Sunrise FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro bituma FERWAFA iyibwira ko bitazayigwa neza.



FERWAFA yabwiye iyi kipe y’I Rusizi ko yakiriye ibaruwa yayo ariko ko yishe ingingo ya 13 y’amarushanwa ya FERWAFA,bityo izafatirwa ibihano bikarishye n’ababishinzwe.

Umukino ubanza w’iri jonjora ry’ibanze wabereye I Rusizi mu cyumweru gishize, warangiye Sunrise FC itsinze Espoir FC igitego 1-0.

Nyuma y’uyu mukino,aya makipe nanone yahuriye kuri iki kibuga mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu,Sunrise FC inyagira Espoir FC ibitego 5-0 mu gice cya kabiri gusa.



Espoir FC yagombaga gukinira i Nyagatare na Sunrise FC kuri uyu wa Kabiri, ariko ubuyobozi bwayo bwafashe icyemezo gitunguranye cyo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro, ibintu bitazabagwa neza nkuko Umunyamabanga wa FERWAFA yabibandikiye mu ibaruwa isohotse mu kanya.


Ibaruwa FERWAFA yandikiye Espoir FC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Ndaye

    FERWAFA nimubona ikipe zifite ubushobozi buke mujye mumenya ko ntacyo muzimariye mwigaye ko ntacyo mukora ngo umupira wo mu Rwanda uzamure urwego uriho, si ngaho n’Ikipe y’abafana muri kuyisubiza ku isuka ngo ikunde ibure ubushobozi bwo guhanganira amakipe? kuki murera abana ntimwishimire ko bakura ngo bigire? ibyo mukorera Rayon byerekana ko nta bushobozi mufite bwo guteza imbere inyungu z’abo muyobora, turetse n’ibyo gufana muri abanyamafuti.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Indege ya Lionel Messi yari igiye guhitana abantu Imana ikinga...

Indege ya kizigenza Lionel Messi kapiteni wa FC Barcelona yagiriye ikibazo...
3 April 2020 Yasuwe: 2307 0

Samuel Eto’o na Didier Drogba bibasiye impuguke mu buvuzi zasabye ko...

Abagabo babiri babaye ibyamamare mu mupira w’amaguru muri Afurika, Samuel...
3 April 2020 Yasuwe: 2539 1

Abakinnyi ba Manchester United biyemeje gukora igikorwa cyananiye bagenzi...

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United biyemeje kuba aba mbere muri Premier...
3 April 2020 Yasuwe: 2906 0

Shampiyona y’Ububiligi yahagaritswe burundu bituma Club Brugge ihabwa...

Abayobozi ba shampiyona ya Jupiler League y’Ubiligi batangaje ko iyi...
2 April 2020 Yasuwe: 1829 0

Paulo Dybala yatangaje ikintu cyamutunguye kurusha ibindi kuri Cristiano...

Rutahizamu wa Juventus,Paulo Dybala, uherutse gupimwa agasanganwa...
2 April 2020 Yasuwe: 5320 0

Perezida wa Mukura VS yatanze inkunga ya toni 20 y’ibiribwa mu gufasha...

Umuyobozi wa Volcano Express akaba n’umufatanyabikorwa wa Mukura Vs...
2 April 2020 Yasuwe: 2243 0