skol
fortebet

Etincelles FC ikumbuye umushahara yahagamye AS Kigali muri shampiyona

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles Fc yahagamye As Kigali mu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade Umuganda banfganya ibitego 2 kuri 2.
Umutoza wa Etincelles wishyuye mu gice cya Kabiri, yavuze ko ubuzima bw’abakinnyi be atari bwiza, ahishura ko amezi agiye kuba abiri badahembwa.
Ku munota wa 12 w’’umukino,As Kigali yatsinze igitego cya mbere ibifashijwemo na Aboubakar Jibrine Akuki ndetse iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere gusa.
Igice cya kabiri kigitangira,Tuyisenge Jacques yahise atsinda (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Etincelles Fc yahagamye As Kigali mu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Stade Umuganda banfganya ibitego 2 kuri 2.

Umutoza wa Etincelles wishyuye mu gice cya Kabiri, yavuze ko ubuzima bw’abakinnyi be atari bwiza, ahishura ko amezi agiye kuba abiri badahembwa.

Ku munota wa 12 w’’umukino,As Kigali yatsinze igitego cya mbere ibifashijwemo na Aboubakar Jibrine Akuki ndetse iki gitego nicyo cyabonetse mu gice cya mbere gusa.

Igice cya kabiri kigitangira,Tuyisenge Jacques yahise atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 47 bituma AS Kigali yinjira mu mwanya mwiza wo kubona amanota 3.

Etincelles FC ariko ntiyacitse intege byatumye yishyura vuba ibifashijwemo na Sumaila Moro ku munota wa 61na Niyonsenga Ibrahim ahita ashyiramo icya kabiri ku munota wa 69.

Etincelles FC ntiratsindirwa ku kibuga cyayo kuva uyu mwaka w’imikino 2022-23 watangira.

Ntwali Fiacre,umuzamu wa mbere wa As Kigali yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga nabi.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Etincelles FC,Bizumuremyi Radjab, yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be badaheruka guhembwa.

Ati "Ikipe ntabwo imeze neza. Abakinnyi ntabwo bameze neza mu mutwe, abakinnyi banjye ntabwo bari ‘Motive’. Niba barababwiye ko bahembwe ntabwo barahembwa. Ntabwo twishyuye kuko twahembwe”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Etincelles, bavuga ko ikibazo cy’amafaranga abakinnyi baberewemo kigihe gukemurwa, na cyane ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabahaye icyizere.

AS Kigali yananiwe gufata umwanya wa mbere by’agatenganyo:

Kuva yakwikura mu gikombe cy’Amahoro igashyira imbaraga muri Shampiyona,AS Kigali, imaze guta amanota 7.

Kugeza ubu APR FC itarakina Umunsi wa 21 ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 40, Rayon Sports ifite 39, Kiyovu Sports 38, AS Kigali 38 ni mu gihe Gasogi United ifite 36.

Gahunda y’umunsi wa 21:

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023

Etincelles FC 2-2 AS Kigali

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023

Kiyovu Sports vs Bugesera FC
Gorilla FC vs Rwamagana City
Rutsiro FC vs Rayon Sports

Ku Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023

Mukura VS vs Gasogi United
Sunrise FC vs Police FC
Musanze FC vs APR FC
Marines FC vs Espoir FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa