skol
fortebet

Etincelles FC yafashe umwanzuro kuri rutahizamu wayo wifuzwaga na Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 14, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Etincelles FC yahisemo kugumana Rutahizamu wayo Sumaila Moro nyuma y’uko amakipe yo mu Rwanda yamushakaga yananiwe kwishyura amafaranga yashakaga kandi nayo ikeneye amafaranga ngo igure undi mukinnyi wo kumusimbura.
Mu minsi mike ishize nibwo havuzwe amakuru ko Rayon Sports na AS Kigali ziri gucungana ku jisho kugira ngo imwe muri izo isinyishe Moro ariko byarangiye zose zinaniwe kwishyura asaga miliyoni 20 FRW Etincelles FC bivugwa ko yifuzaga.
Etincelles FC ngo irashaka kuzagurisha Moro (...)

Sponsored Ad

Etincelles FC yahisemo kugumana Rutahizamu wayo Sumaila Moro nyuma y’uko amakipe yo mu Rwanda yamushakaga yananiwe kwishyura amafaranga yashakaga kandi nayo ikeneye amafaranga ngo igure undi mukinnyi wo kumusimbura.

Mu minsi mike ishize nibwo havuzwe amakuru ko Rayon Sports na AS Kigali ziri gucungana ku jisho kugira ngo imwe muri izo isinyishe Moro ariko byarangiye zose zinaniwe kwishyura asaga miliyoni 20 FRW Etincelles FC bivugwa ko yifuzaga.

Etincelles FC ngo irashaka kuzagurisha Moro muri Zambia ubwo umwaka w’imikino mu Rwanda uzaba urangiye.

Rutahizamu Sumaila Moro wakiniraga Eleven Wonders y’iwabo muri Ghana ikaza kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yahisemo gukomereza ubuzima bwa ruhago muri Etincelles FC amazemo amezi atanu gusa.

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda yahagazeho igihe kigera hafi ku kwezi n’igice, amakipe afite ibyumweru bine byo kongeramo abakinnyi bashya hagati ya tariki 1-27 Mutarama 2023.

Etincelles FC Moro akinira, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 23, iyi kipe yinjije ibitego 19, yo yinjizwa 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa