skol
fortebet

FA imereye nabi Cristiano Ronaldo kubera urugomo yakoze

Yanditswe: Friday 23, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, Cristiano Ronaldo,ari gukurikiranwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza kubera amashusho yagaragaye amena telefone y’umufana washakaga kumufotora.
Video yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Ronaldo yamennye iki gikoresho cy’uyu mwana ubwo yavaga mu kibuga nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Everton muri Mata.
Ronaldo w’imyaka 37, yaje gusaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga.
Yaburiwe n’abapolisi kubera iyi myitwarire ye yo muri (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, Cristiano Ronaldo,ari gukurikiranwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza kubera amashusho yagaragaye amena telefone y’umufana washakaga kumufotora.

Video yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Ronaldo yamennye iki gikoresho cy’uyu mwana ubwo yavaga mu kibuga nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Everton muri Mata.

Ronaldo w’imyaka 37, yaje gusaba imbabazi ku mbuga nkoranyambaga.

Yaburiwe n’abapolisi kubera iyi myitwarire ye yo muri Kanama.

FA yagize ati: "Byagaragaye ko imyitwarire y’uyu rutahizamu nyuma y’ifirimbi ya nyuma itari yo kandi yarimo urugomo."

Manchester United yavuze ko bazashyigikira Ronaldo ku gisubizo azatanga kuri iki kirego.

Gutsindwa na Everton uwo munsi byagize ingaruka ku cyizere cya United cyo kujya mu gikombe cya Champions League.Yarangije ku mwanya wa gatandatu.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram nyuma y’ibyabaye, Ronaldo yavuze ko "nibytoroshye guhangana n’amarangamutima mu bihe bigoye nkibyo twahuye nabyo".

Yongeyeho ati: "Nubwo bimeze bityo ariko, buri gihe tugomba kubahana, kwihangana no gutanga urugero ku bakiri bato bose bakunda umukino mwiza.

"Ndashaka gusaba imbabazi kubera uburakari bwanjye, kandi niba bishoboka, ndashaka gutumira uyu mufana kureba umukino kuri Old Trafford nk’ikimenyetso cyo kwiyunga n’ubunyamwunga."

Uru ni urubanza rutigeze rubaho mbere kandi rufatwa nk’urudasanzwe, bityo hazaba iburanisha kugira ngo bimenyekane niba Ronaldo yemera icyo kirego cyangwa atacyemera.

Bishobora kurangira ahawe ibihano birimo guhagarikwa imikino cyangwa kuburirwa.

Eric Dier wa Tottenham yahagaritswe imikino ine mu myaka ibiri ishize ubwo yinjiraga mu bafana kugira ngo ahangane n’umufana wari ugiye gukubita umuvandimwe we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa