skol
fortebet

FC Barcelona yasabye ikintu gitangaje Lionel Messi kugira ngo imugarure

Yanditswe: Friday 21, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bivugwa ko ikipe ya FC Barcelona ishaka guha Lionel Messi 15% gusa y’umushahara y’umushahara yamuhaga kera kugira ngo ayigarukemo mu mpeshyi.
Iki gihangange cyo muri Espagne kiri kugerageza kugarura iki cyamamare cyo muri Argentine gifite imyaka 35, muri la liga.
Icyakora kubera ikibazo cy’amikoro,ntibiri gukunda neza ariyo mpamvu Barca yamusabye kugabanya cyane umushahara we nibura agahembwa 15 % by’ayo yahembwaga atarerekeza muri PSG.
Mu myaka ibiri ishize,Messi yavuye muri FC Barcelona (...)

Sponsored Ad

Bivugwa ko ikipe ya FC Barcelona ishaka guha Lionel Messi 15% gusa y’umushahara y’umushahara yamuhaga kera kugira ngo ayigarukemo mu mpeshyi.

Iki gihangange cyo muri Espagne kiri kugerageza kugarura iki cyamamare cyo muri Argentine gifite imyaka 35, muri la liga.

Icyakora kubera ikibazo cy’amikoro,ntibiri gukunda neza ariyo mpamvu Barca yamusabye kugabanya cyane umushahara we nibura agahembwa 15 % by’ayo yahembwaga atarerekeza muri PSG.

Mu myaka ibiri ishize,Messi yavuye muri FC Barcelona mu marira menshi nyuma y’aho iyi kipe yo mu mujyi wa Catalunya yiyemezaga kumurekura kubera ibibazo by’ubukungu.

Ubu amaze imyaka ibiri muri Paris Saint-Germain,aho yatsinze ibitego 31,anatanga imipira yavuyemo ibitego 33 mu mikino 69.

Icyakora amasezerano ye na PSG yo muri Ligue 1 azarangira mu mpeshyi.

Kugaruka muri Barcelona biravugwa ko bishoboka kuri Messi nubwo ari gushakwa n’andi makipe ari kumuha akayabo nka Al-Hilal yo muri Saudi Arabia ndetse n’ikipe yo muri MLS ya Inter Miami ya David Beckham.

Uyu mukinnyi watwaye igikombe cy’isi, yakinye ubuzima bwe hafi ya bwose muri Barcelona mbere yo kuyivamo mu 2021, atsinda ibitego 672 anatamga imipira yavuyemo ibitego 303 mu mikino 778.

Nk’uko Sport ikomeza ibitangaza, Messi ntabwo azahabwa umushahara wa miliyoni 88 z’ama pound buri mwaka yinjizaga ubwo aheruka Camp Nou, niba ashaka kugaruka.

Biravugwa ko iyi kipe izaha Messi amasezerano afite agaciro ka miliyoni 22 z’ama pound buri mwaka -ajya kungana n’amafaranga ahabwa Robert Lewandowski.

Aya atandukanye na miliyoni 375 z’ama pound ku mwaka bivugwa ko ashobora kguhabwa na Al-Hilal yo muri Saudi Arabia aramutse yemeye kuyikinira.

Biteganijwe ko uburebure bw’amasezerano ya Messi na Barca buzaba imyaka ibiri, ariko uyu munya Argentine azahabwa uburyo bwo kuyahagarika nyuma y’umwaka umwe w’imikino

Kabone nubwo Messi yagabanya umushahara we kuri 75%, kugaruka kwe bizaterwa n’uko Barcelona izaba yabashije kugabanya umushahara iha abakinnyi bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa