skol
fortebet

FC Porto yatsinze Arsenal iyibutsa ko ari umwana muri Champions League

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu mukino warimo amakosa menshi cyane no guhangana cyane,ikipe ya FC Porto yatsinze Arsenal igitego 1-0 muri 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League uyu mwaka.

Sponsored Ad

Ku kibuga cya Estadio do Dragao,ikipe ya FC Porto yagaragaje ko ari ikipe nkuru muri Champions League imaze gutwara inshuro ebyiri,kuko yagerageje kuyobora umukino ndetse igatuma Arsenal iwurangiza idateye mu izamu na rimwe.

Arsenal imaze imyaka 14 itabasha kugera muri 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa, ndetse igihe gishobora kwiyongera,iramutse idahinduye imikinire mu mukino wo kwishyura.

Bijya gutangira,umutoza Mikel Arteta yabanje mu kibuga ikipe yakinishije ku mukino wa Burnley nta mukinnyi n’umwe ahinduye.

Akenshi iyo Arsenal yabanje mu kibuga Declan Rice na Havertz mu kibuga hagati,birayigora cyane iyo ikina n’ikipe yihuta ndetse ica ku mpande ari nabyo byabaye kuri uyu wa Gatatu.

Mu gice cya mbere ku munota wa 20,FCPorto yabonye uburyo bukomeye cyane ubwo Galeno yacaga mu rihumye myugariro Saliba asigarana n’umunyezamu atera umupira igiti cy’izamu uramugarukira,awusubijemo ujya hanze.Iki cyari igitego cyabazwe.

Ikipe ya FC Porto imbere y’abafana bayo iba ikomeye mu bwugarizi kuko kuva kuwa 9 Ukuboza 2023 ntirinjizwa igitego.

Arteta wari wabuze ibisubizo by’umwihariko mu busatirizi,yagumishije mu kibuga Martinelli wasaga n’utari mu mukino,akora impinduka imwe gusa ya Jorginho wasimbuye Trossard.

Ibibazo bya Arsenal byakomeje kwiyongera ubwo Pepe yacengaga Kiwior yinjira mu rubuga rw’amahina ahindura umupira ariko Evanilson awutera hanze ari wenyine.

Ku munota wa 55,Trossard yahawe umupira mwiza na Rice kuri koloneri umusanga mu rubuga rw’amahina wenyine awutera hejuru cyane.

Arteta yananiwe gukora impinduka mu minota ya nyuma byatumye atsindwa igitego ku munota wa 4 w’inyongera ari nawo wa nyuma,gitsinzwe na Galeno nyuma yo kubona umunyezamu Raya ahagaze nabi mu izamu nkuko akenshi akunze kubikora,aramuroba ari inyuma y’urubuga rw’amahina.

Gutsindwa kwa Arsenal gukwiye gutera impungenge abakunzi bayo kuko nta na rimwe umutoza Arteta aratsindira kuri Emirates mu marushanwa y’i Burayi ageze mu gukuranamo.

Mu mikino 8 Arsenal iheruka gukina muri 1/16 cya UEFA Champions League,yose yarangiye isezerewe guhera muri 2014.

Arsenal iteye impungenge muri Champions League kuko igihunga kirayiganza mu mikino yo kwishyura igakora amakosa menshi.

Arteta yari abizi ko Arsenal nta na rimwe iratsindira kuri Estadio do Dragao ariko ntiyabashije gukuraho ayo mateka mabi.

Akandi gashya kabaye muri uyu mukino,wabereye amakosa 36 ari nayo menshi cyane agaragaye cyane mu mukino wa Champions Leaguye uyu mwaka.Ikindi kandi iminota wamaze udahagaze ni 50 gusa muri 94 yakinwe.

Umukino wo kwishyura uri mu byumweru bitatu biri imbere kuri Emirates.

Mu wundi mukino wabaye muri iki cyiciro,Ikipe ya FC Barcelona yihagazeho mu Butaliyani inganya na Napoli igitego 1-1.

Barca niyo yafunguye amazamu ibifashijwemo na Lewandowski hanyuma Victor Osimhen yishyurira Napoli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa