skol
fortebet

Fernandinho ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa n’abafana ko yagize uruhare mu gusezererwa kwa Brazil

Yanditswe: Sunday 08, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Fernandinho ukina hagati mu kibuga muri Brazil, ari mu mazi abira kuko bamwe mu bafana b’ikipe y’igihugu ya Brazil bakomeje kumwandikira ubutumwa bamubwira ko bazamwica kubera ko yagize uruhare mu gutuma ikipe y’igihugu isezererwa n’Ababiligi muri ¼ cy’irangiza.

Sponsored Ad

Uyu musore ukunda kwibasirwa cyane,yongeye kwibasirwa nyuma y’aho mu gikombe cy’isi cya 2014 Brazil isezererwa na Brazil itsinzwe ibitego 7-1 nabwo yashinjwe kugira uruhare muri uku kunyagirwa kwasigiye icyasha iyi kipe y’igihugu y’ubukombe.

Amakuru dukesha ikinyamakuru UOL Esporte,aratangaza ko nyuma y’aho Ububiligi butsindiye Brazil ibitego 2-1 harimo n’icyo uyu musore yitsinze,abafana ba Brazil bakomeje kumwandikira ubutumwa bumubwira ko agomba kurya ari menge bazamwica kubera ubuswa bwe muri ruhago.

Aba bafana ngo bamubwiye amagambo akomeye arimo kumwita inguge ndetse no kumubwira ko nta kindi akwiriye uretse gupfa,akareka gutsindisha Brazil.

Uretse Fernandinho,abafana ba Brazil bariye karungu badukiriye umugore we Glaucia Roza bamubwira ko nawe bazamwica bituma afunga telefoni ye kubera ubwoba atinya umwe mu bafana watutse umugabo we Fernandinho ko ari umuswa ndetse yangije buri kimwe.

Nyina wa Fernandinho yafunze urukuta rwe rwa Instagram kuko abafana ba Brazil barunyuzeho baramutuka ndetse batuka n’umuhungu we.


Nyina wa Fernandinho n’umugore we nawe bibasiriwe n’abafana ba Brazil

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa