skol
fortebet

FERWABA na BK barasinya amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Banki ya Kigali (BK) yamaze kwemera guha ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA akayabo ka miliyoni 300 kugira ngo ibe umuterankunga mukuru w’umukino wa Basketball mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka 3,aho barasinyana amasezerano kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 23 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Kubera gahunda nziza FERWABA ifite mu kuzamura umukino wa Basketball,Banki ya Kigali yishimiye gukorana nayo niko gushora akayabo ka miliyoni 300 muri uyu mukino mu gihe kingana n’imyaka 3, kugira ngo ibe umuterankunga mukuru wayo ndetse bifashe gutegura shampiyona y’abana batarengeje imyaka 18,iy’abagabo n’iy’abagore ndetse no guhemba abakinnyi bakoze neza.

Buri kipe yo mu Rwanda muri shampiyona y’abagabo n’abagore izajya ihabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwitegura shampiyona ndetse buri mwaka hazajya hahembwa abakinnyi 5 b’indashyikirwa aho buri wese azajya ahabwa miliyoni ndetse babe abambasaderi ba BK.

Aya mafaranga FERWABA izayashora kandi mu mishanga yo guteza imbere Basketball mu Rwanda nko kuzamura abana bakiri bato,kunoza amarushanwa ya Basketball ndetse no gufasha amakipe yatsinze guhagararira u Rwanda neza dore ko mu minsi ishize byabaga ibibazo kubera ikibazo cy’amikoro.

Uyu munsi ku cyicaro cya BK niho hari businyirwe aya masezerano y’indashyikirwa agiye gutuma Basketball y’u Rwanda itumbagira ikagera ku rwego rwo hejuru kurusha uko yari imeze mu myaka ishize.

Perezida wa FERWABA,Mugwiza Desire, ukomeje kugaragaza ubudasa mu miyoborere, yabwiye Radio 10 ko ubu bufatanye bwabo na BK bugiye gutuma bakomeza guhamya intambwe muri Basketball ndetse no kurushaho kuba indashyikirwa.


BK na FERWABA barasinya amasezerano y’imyaka 3 y’ubufatanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa