skol
fortebet

Ferwacy yabonye abayobozi bashya barimo na Perezida

Yanditswe: Sunday 05, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya barimo na Perezida usimbura Murenzi Abdallah.

Sponsored Ad

Perezida yabaye Ndayishimiye Samson (Yahoze ari umukinnyi ukomeye wo koga / Anakina Rally)

Visi Perezida wa mbere: Valentin BIGANGO (Umukinnyi / Umutoza wa Karate ukomeye cyane)

Umunyamabanga mukuru: Ruyonza Arlette

Umubitsi: Katabarwa Daniel

Abenshi mu batowe bari abakandida rukumbi ku myanya yabo.

Ndayishimiye wamamaye mu mukino wo koga no gusiganwa ku modoka yatsinze ku nshuro ya kabiri agize amajwi umunani mu banyamuryango 12 batoye.

Ku nshuro ya mbere uyu mugabo yabanje kubura amajwi arindwi yasabwaga bityo itora risubirwamo nk’uko amategeko abiteganya.

Abandi batowe ni Bigango Valentin wabaye Visi Perezida wa mbere, Ruyonza Arlette wabaye Umunyamabanga mukuru na Katabarwa watorewe kuba umubitsi.

Iyi komite yatowe mu rwego rwo kuzuza inzego kuko komite iheruka yari iyobowe na Murenzi Abdallah yeguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa