skol
fortebet

FERWACY yahamagaye abakinnyi 15 bagomba gutangira imyitozo yo kwitegura Tour du Rwanda

Yanditswe: Thursday 18, Mar 2021

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje abakinnyi 15 bazitabira imyitozo mu byiciro bitatu, akaba ari bo bazavamo abakina irushanwa rya Tour du Rwanda.

Sponsored Ad

Mu bahamagawe harimo Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda ya 2015 na Mugisha Samuel watwaye iya 2018, yabaye iya nyuma ikinwe ku rwego rwa 2,2 mbere y’uko izamuka kuri 2,1.

Icyiciro cya mbere cy’imyitozo kizaba hagati ya tariki ya 17 Werurwe n’iya 6 Mata mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC) mu gihe icya kabiri kizaba ari imyitozo ya buri wese ku giti cye hagati ya tariki ya 7 n’iya 14 Mata.

Icyiciro cya gatatu cy’imyitozo na cyo kizakorerwa i Musanze hagati ya tariki ya 15 n’iya 30 Mata 2021, habura iminsi ibiri ngo Tour du Rwanda itangire.

Umutoza wa Team Rwanda, Sempoma Félix, azaba yungirijwe na Byukusenge Nathan ndetse na Ruhumuriza Abraham mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga.

Mu nshuro ya 12 Team Rwanda imaze kwitabira Tour du Rwanda, yaryegukanye inshuro eshanu, abakinnyi bayo 53 begukanamo uduce 19.

Ikipe y’u Rwanda n’iya Eritrea, ni zo za mbere zatangajwe muri 16 zizitabira Tour du Rwanda ya 2021,izakinwa kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi uyu mwaka.

Abakinnyi 15 bahamagawe:

Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
Hategekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs)
Ngendahayo Jérémie (Cycling Club for All)
Nshimiyimana Patrick (Benediction Club)
Iradukunda Emmanuel (Benediction Club)
Gahemba Barnabé (Benediction Club)
Masengesho Vainqueur (Benediction Club)
Manizabayo Jean de Dieu (Twin Lakes Cycling Academy)
Hakizimana Félicien (Nyabihu Cycling Team)
Ishimwe Claude (Muhazi Cycling Generation)
Mugisha Samuel (La Roche Vendée Cyclisme)
Tuyishimire Ephrem
Kwizera Elie (Cine Elmay)
Uwizeye Jean Claude
Nsengimana Jean Bosco

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa