skol
fortebet

FERWACY yashyize hanze urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyiyobora

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

FERWACY yashize hanze urutonde rwa nyuma rw’abakandida bagomba kwiyamamaza mu matora nyobozi.

Sponsored Ad

Aba bayobozi bemerewe kandidatire bagomba kwiyamamaza guhera uyu munsi tariki 1/11 kugera kuwa 6 tariki ya 4/11/2023 naho amatora ateganyijwe ku Cyumweru tariki ya 05/11/2023

Ku wa 11 Ukwakira,nibwo FERWACY yavuze ko amatora yari ateganyijwe ku wa 21 Ukwakira yasubitswe kubera ko hari imyanya yari idafite abakandida bujuje ibisabwa.

Ndayishimiye Samson wamamaye mu mukino wo koga ndetse akaba akina amasiganwa y’imodoka, ni we mukandida rukumbi wiyamamaje ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Aya matora yateguwe nyuma y’inkundura yo kwegura kw’abayobozi b’iri Shyirahamwe barimo Murenzi Abdallah wari Perezida kuva mu Ukuboza 2019, Nkuranga Alphonse wari Umuyobozi Nshingwabikorwa, Karangwa François wari Visi Perezida wa Mbere, Munyankindi Benoît wari Umunyamabanga Mukuru wegujwe n’Inteko Rusange ndetse na Ingabire Assia wari Umubitsi.

Nk’uko byagarajwe na Komisiyo y’Amatora ya FERWACY ku wa 27 Ukwakira, kera kabaye umukandida wiyamamaza ku mwanya wa Perezida yaje kuboneka ari we Ndayishimiye Samson wamamaye mu mukino wo koga mu Rwanda.

Ndayishimiye ni umugabo w’imyaka 43 wahoze akina umukino wo koga mu Rwanda ndetse waruhagarariye mu Mikino Olempike yabereye i Sydney muri Australie mu 2000 ubwo yari afite imyaka 20.

Icyo gihe Ndayishimiye yabaye uwa 75 mu bakinnyi 80 ubwo basiganwaga muri metero 50 mu gukura umusomyo ‘freestyle’.

Ndayishimiye wiyamamaje nk’uwatanzwe n’Ikipe ya Kigali Cycling Club, ntabwo asanzwe azwi cyane mu mukino w’Amagare. Ahubwo, akunze kugaragara mu mikino yo gutwara imodoka ndetse ajya yitabira amasiganwa ya Formula 1.

Muri Kamena uyu mwaka, yakinnye Nyirangarama Rally 2023 ari kumwe na Rutaganira Emmanuel, baba aba gatatu. Yabaye kandi Umuyobozi wa Isibo TV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa