skol
fortebet

FERWACY yashyizeho itariki amatora ya Perezida n’abandi bayobozi bayo azabera

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Binyuze mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe FERWACY yakoze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukwakira, hemejwe ko amatora yo kuzuza Komite Nyobozi ya FERWACY yari yasubitswe, azaba ku wa 5 Ugushyingo 2023.

Sponsored Ad

Iyi nama yabereye kuri Lemigo Hotel, yayobowe na Visi Perezida wa Kabiri, Kayirebwa Liliane wasigaranye inshingano zo kuyobora iri shyirahamwe aho afatanya n’Abajyanama babiri; Karambizi Rabin Hamim na Me. Bayisabe Irène.

Uretse abanyamuryango ba FERWACY, yitabiriwe na Rwego Ngarambe ushinzwe Siporo muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Kajangwe Joseph usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda.

Iyi nama y’Inteko Rusange Idasanzwe yatumijwe na Komisiyo y’Amatora nyuma y’uko habuze uwiyamamariza kuba Perezida mu matora yari ateganyijwe ku wa 21 Ukwakira, ariko Ngendahimana Ladislas wari watanze kandidatire kuri uwo mwanya akabura ikipe imwemera.

Kuri uyu wa Kabiri, habanje kuzuzwa Komisiyo y’Amatora aho Mparabanyi Faustin yagiriwe icyizere cyo gufatanya Kamanda René na Ingabire Claudine. Yasimbuye Nzabamwita Charles wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora ariko akaba yareguye.

Inama yemeje kandi ubwegure bw’Umubitsi wa FERWACY, Ingabire Peace Assia, umwanya we wongerwa mu izatorerwa ku wa 5 Ugushyingo, kimwe n’uwa Perezida, Visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa