skol
fortebet

FERWACY yazanye Tour du Rwanda 2024 yiganjemo amakipe yo muri Tour de France

Yanditswe: Friday 24, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abategura Tour du Rwanda bazanye udushya twinshi mu irushanwa ritaha aho bazanye amakipe menshi akina Tour de France ndetse n’uduce dushyi turimo n’akazagera i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo, ni bwo habaye igikorwa cyo gutangaza amakipe azitabira Tour du Rwanda 2024, inzira izanyuramo n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa rikurikirwa cyane kurusha ayandi ku Mugabane wa Afurika.

Iri rushanwa ryo gusiganwa ku magare rizenguruka igihugu rizagera mu turere 21 kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 25 Gashyantare.

Muri iyi Tour du Rwanda ya 2024,hazakinwa agace ko gusiganwa ku makipe kagiye ku nshuro ya mbere.

Amakipe 16 muri 20 azakina Tour du Rwanda 2024 yamenyekanye arimo amenyerewe muri Tour de France menshi nka Soudal Quick-step Dev Team (U Bubiligi), Astana Qazaqstan Dev Team (Kazakhstan), Groupama FDJ (U Bufaransa), Bike Aid ( U Budage),Lottto Dstny (U Bubiligi),Israel-Premier Tech (Israel), TotalEnergies (U Bufaransa) na Eolo-Kometa Cycling Team (U Butaliyani).

Amakipe y’Ibihugu ni: U Rwanda, Algeria, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Eritrea, Ethiopia, u Butaliyani na ICI CMC (igizwe n’amakipe ya Afurika avanze).

Inzira za Tour du Rwanda 2024:

Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18)

Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130)

Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141)

Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92)

Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13)

Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93)

Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 142)

Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa