skol
fortebet

FERWAFA igiye kongera kuzamura umubare w’abanyamahanga mu cyiciro cya mbere

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,rirashaka ko muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere uzamuka ukaba abakinnyi umunani babanza mu kibuga mu gihe mu bakinnyi 30 b’ikipe hazemerwa 12 b’abanyamahanga.

Sponsored Ad

Muri uyu mwaka, umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona wavuye kuri batanu ugirwa batandatu.

Guhera mu mwaka w’imikino utaha, umubare w’abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda uziyongera, ababanza mu kibuga babe umunani muri 12 buri kipe izaba yemerewe kugira.

Ibi bigamije kuzamura ireme rya shampiyona y’u Rwanda kuko muri uyu mwaka w’imikino,amakipe yongereye abanyamahanga bizamura urwego.

Ibi kandi bigamije gutuma n’ikipe y’igihugu izamuka kuko abanyarwanda bazahatana cyane kugira ngo babone umwanya wo gukina mu makipe yabo.

Mu mwanzuro wavuye mu mwiherero wa Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye ku wa 27 Nyakanga 2023 aho yemeje impinduka mu mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA n’umubare w’abanyamahanga buri kipe yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino.

Mu ibaruwa yasinyweho n’umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA, Jules Karangwa yemeje ko bagomba kuba 6.

Bibukije aya makipe kandi ko kugira ngo umukinnyi w’umunyamahanga yandikwe yemererwe gukina agomba kuba atarengeje imyaka 30, mu gihe ayirengeje agomba kuba byibuze mu myaka itatu iheruka yarakiniye ikipe y’igihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa