skol
fortebet

Ferwafa: Munyentwari yatangiranye ideni ry’arenga miliyari 1 Frw

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hatangajwe ko Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, rifite amadeni y’amafaranga arenga miliyari imwe y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo habaye amatora yashyizeho Komite Nyobozi nshya ya Ferwafa mu myaka ibiri iri imbere, yasize Munyantwali Alphonse wiyamamaje wenyine ku mwanya wa Perezida, ariwe utsinze.

Mbere y’uko aya matora atangira, Akanama kigenga gashinzwe igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo (Audit), kafashe ijambo gatangarize Abanyamuryango raporo y’ibyavuye mu igenzura kakoze.

Muri raporo y’igenzura [Audit] ku mikoreshereze y’amafaranga, aka Kanama katanze, kagaragaje ko Ferwafa ifite ideni rya miliyari 1 Frw na miliyoni 53 Frw. Iri deni ryavuye mu myenda itandukanye iri shyirahamwe ryagiye rifata.

bIvuze ko iri Deni ariryo Munyantwali Alphonse nka Perezida wa Ferwafa uriho ubu nyuma yo kubitorerwa,ahita ahangana no kuryishyura .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa