skol
fortebet

FERWAFA yahagaritse ikibuga cya Addax FC kiba cyuzuye ibyondo iyo imvura yaguye

Yanditswe: Sunday 21, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse ikibuga cya Rugende gikinirwaho na Addax FC kubera ko kitameze neza ndetse bigoye ko kiberaho imikino mu gihe cy’imvura.

Sponsored Ad

Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal, yemeje ko FERWAFA yahagaritse ikibuga cya Rugende FC ikipe ye isanzwe yakiriraho, avuga ko bashatse ikindi cy’i Kabuga bazakiriraho Mukura VS muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro ndetse ko ari naho biteguye kuzakirira Rayon Sports FC nibaramuka bahuye muri 1/2.

Ati "FERWAFA yatumenyesheje ko yahagaritse ikibuga cyacu cya Rugende,Mukura VS tuzayakirira i Kabuga.Na Rayon Sports niho tuzayakirira muri 1/2."

Ibi bibaye nyuma y’aho kuwa gatatu w’iki cyumweru Mukura VS yanze gukinira na Addax FC kuri iki kibuga kibi.

Aha hari mu mikino ibanza ya 1/8 k’irangiza mu gikombe cy’Amahoro.

Benshi bibasiye FERWAFA bavuga ko bidakwiriye ko muri 2024 yemera ko ikibuga nk’iki gikinirwaho nyamara kimeza nabi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa