skol
fortebet

FERWAFA yasabye amakipe kuyigarurira amafaranga yayoherereje yibeshye

Yanditswe: Friday 08, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryandikiye amakipe y’abagore atandukanye ayamenyesha ko agomba kugarura amafaranga yahawe kuko atari abanyamuryango bayo.

Sponsored Ad

FERWAFA yavuze ko yahaye aya makipe 2.581.683 FRW nk’inkunga ariko mu myanzuro ya komite nyobozi yayo banzuye ko bagarura amwe mu yo babahaye nk’inkunga yo gutangiza amarushanwa y’abato.

Amakipe y’abagore akurikira yasabwe gusubiza asaga 1.300.000FRW bahawe na FERWAFA yibeshye:

Indahangarwa
Gatsibo
Nasho
Tigers
NDABUC
APAER
Fatima
Bridge
Kayonza
AS Kabuye
Macuba
URCMHS
Muhazi Utd
Rayon Sports WFC
APR WFC

Izi kipe zose zikina shampiyona zitari abanyamuryango ba FERWAFA.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yavuze ku kwibeshya kwabayeho kugatuma iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda riha amafaranga amakipe atayakwiriye.

Yagize ati "Hari abakozi benshi twahaye akazi muri iyi minsi mu bashinzwe imari.Rero kumubwira iby’umunyamuryango n’utari we,ibyo yemerewe nibyo atemerewe....Si igitangaza kubona yibeshya agaha umunyamuryango amafaranga arenze.

Twaribeshye kandi buri wese arabizi ko bibaho,ibyo ni ibisanzwe.Uwarenganyijwe azahite yandika tumurenganure n’uburenganzira bwe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa