skol
fortebet

FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abahamagawe mu Mavubi azakina imikino ya gicuti

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ’Amavubi’yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’Abakinnyi azifashisha mu mikino ya gishuti afite muri iki gihe cyagenwe na FIFA.

Sponsored Ad

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Torsten Frank Spittler yahamagaye ku mugaragaro abakinnyi azifashisha mu gutegura imikino ya gicuti izabera muri Madagascar.

Abakinnyi bari bitezwe nka Niyonzima Haruna ntibahamagawe mu Amavubi gusa abakinnyi nka Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger bahamagawe.

Aba biyongeraho aba APR FC nka Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunus, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Mugisha Gilbert.

Aba nabo biyongeraho Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Niyonzima Olivier Sefu wa Kiyovu Sports, Akayezu Jean Bosco,Muhawenayo Gad wa Musanze na Hakizimana Adolphe ba AS Kigali.

U Rwanda ruri kwitegura iyi mikino ya gicuti izabera muri Madagascar, aho ruzakina imikino ibiri ya Botswana tariki 22 Werurwe ndetse na Madagascar kuya 25 Werurwe 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa