skol
fortebet

FERWAFA yasubitse imikino ya shampiyona itaha kubera igikombe cy’intwari

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda,FERWAFA, ryandikiye amakipe 8 yari kuzakina umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru ko iyi mikino ibaye isubitswe bakazamenyeshwa igihe bazayikinira vuba.

Sponsored Ad

Iyi mikino yasubitswe kubera ko amakipe ane ya mbere agiye gukina imikino y’igikombe cy’Intwari,kiba buri mwaka.

Amakipe azitabira igikombe cy’Intwari uyu mwaka ni APR FC, Rayon Sports, Musanze FC na Police FC.

Iyo mikino yasubitswe ni uwari kuzahuza Amagaju FC na Rayon Sports, Mukura VS na Police FC, Sunrise FC na Musanze ndetse n’uwa APR FC na Etoile de l’Est.

Igikombe cy’Intwari cyaherukaga gukinwa mu mwaka wa 2020, icyo gihe igikombe cyegukanywe na APR FC ifite amanota arindwi nyuma yo kuganya na Kiyovu Sports ubusa ku busa ku mukino wa nyuma.

Uko amakipe azahura mu gikombe cy’Intwari:

Imikino ya 1/2 izaba kuwa 28 Mutarama 2024 kuri Kigali Pele Stadium

15H00: APR FC vs Musanze FC
18H00: RAYON SPORTS vs POLICE FC

Umukino wa nyuma mu bagore n’abagabo: 01 Gashyantare 2024

15H00: RAYON SPORTS W vs AS KIGALI W
18H00: FINAL (Abagabo)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa