skol
fortebet

FERWAFA yasubitse umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles uyu munsi

Yanditswe: Monday 02, Apr 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze gusohora itangazo risubika umukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles I Rubavu mu rwego rwo gufasha Rayon Sports kwitegura neza umukino wa CAF Confederation Cup bafitanye n’ikipe ya Costa Desportivo do Sol yo muri Mozambique uteganyijwe kuwa 06/04/2018.
Rayon Sports iherutse kohereza ibaruwa isaba ko uyu mukino usubikwa ariko komite ya FERWAFA ibasubiza ko bifashoboka nkuko ibaruwa yagiye (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rimaze gusohora itangazo risubika umukino ubanza wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza Rayon Sports na Etincelles I Rubavu mu rwego rwo gufasha Rayon Sports kwitegura neza umukino wa CAF Confederation Cup bafitanye n’ikipe ya Costa Desportivo do Sol yo muri Mozambique uteganyijwe kuwa 06/04/2018.

Rayon Sports iherutse kohereza ibaruwa isaba ko uyu mukino usubikwa ariko komite ya FERWAFA ibasubiza ko bifashoboka nkuko ibaruwa yagiye hanze yavugaga gusa FERWAFA isohoye indi ivuga ko kubera gahunda z’amatora zari ziteganyijwe kuwa 31/03/2018, itashoboye gusubiza ubu busabe bwa Rayon Sports Fc ku gihe bityo iza kubasubiza kuwa 01/04/2018 ibahakanira ko uwo mukino utasubikwa kubera ko amasaha yo gusubika umukino nkuko amategeko ya FERWAFA abigena yari atarimo.

FERWAFA yavuze ko amakipe yombi yamaze kumvikana ko uyu mukino usubikwa,ariko Etincelles isaba ko ibyo yatakaje itegura uyu mukino igomba kubisubizwa aiyo mpamvu hateganyijwe inama uyu munsi yiga ku byo Etincelles igomba gusubizwa.

Iyi mikino yombi ubanza n’uwo kwishyura igomba kwimurwa kuko uwo kwishyura nawo wari uteganyijwe ku wa Gatanu kandi niho Rayon Sports izakina na Costa Deportivo Do Sol yo muri Mozambique.

Ibitekerezo

  • Ntureba se Afande ari umugabo wanga akarengane? Uyu mugabo ndabona atangiye neza. Jye muri inyuma pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa