skol
fortebet

FERWAFA yasubitse umunsi wa 11 wa Shampiyona kubera "Amavubi"

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryatangaje ko ryasubitse imikino y’umunsi wa 11wa shampiyona kubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu igiye kwitabira amajonjora y’igikombe k’Isi cya 2026.

Sponsored Ad

Itariki iyo mikino izakinwaho izamenyeshwa mu gihe cya Vuba.

Umunsi wa 11 wari gutangira gukinwa tariki ya 11/11 ugasozwa tariki ya 12/11/2023.

Abakinnyi bahamagawe mu Amavubi bari kuzakora imyitozo yo kuwa Mbere no kuwa Kabiri bagahita bacakirana na Zimbabwe.

Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umunsi wa 10 wa shampiyona ku bibuga bitandukanye hanyuma shampiyona izagaruke nyuma y’itariki 22 Ugushyingo.

Kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pele Stadium Gorilla FC yahesuraniye na Police FC.

Ikipe ya Muhazi United izaba yakiriye APR FC kuri Stade ya Ngoma iherereye mu Karere ka Ngoma,ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023 Saa Cyenda n’igice z’amanywa

Undi mukino utegerejwe na benshi n’uzabera kuri Kigali Pele Stadium aho Rayon Sports izakira Mukura VS saa cyenda.

Amavubi agomba kwitegura umukino wa Zimbabwe uteganyijwe kuwa 15 Ugushyingo 2023 kuri Huye Stadium.

Gahunda y’umunsi wa 10

Ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023

Police FC vs Gorilla FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023

Marines FC vs Amagaju FC
Rayon Sports vs Mukura VS
Muhazi United vs APR FC
Musanze FC vs Kiyovu Sports

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023

Etoile del’Est vs Gasogi United
AS Kigali vs Sunrise FC
Etincelles vs Bugesera FC

Uko Umunsi wa 11 wa shampiyona wari upanze:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa