skol
fortebet

FERWAFA yatangaje abazasifura umukino wa Rayon Sports na APR FC bizewe

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko UWIKUNDA Samuel ariwe uzasifura umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pélé Stadium.

Sponsored Ad

Abasifuzi bo ku ruhande ni MUTUYIMANA Dieudonné (Dodos)na ISHIMWE Didier.

Aba bose ni abasifuzi mpuzamahanga kandi bakundwa n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Iminsi 1330 yari ishize Sam Uwikunda adasifura umukino wa APR FC, nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports 2-0 kuri Stade Amahoro 2019.

Yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uyu mukino uruta indi mu RWANDA, nyuma y’imyaka 3 n’amazi 8.

Kuwa Gatandatu, azafatanya na Dodos we wari umaze 1576 adasifurira APR FC… (Imyaka 4 n’amaze 4).

U wa 3, ni ISHIMWE Didier, naho u wa 4 ni Rulisa Patience.

Aya makipe yombi ari kwitegura cyane uyu mukino w’ishyiraniro gusa Rayon Sports yari imaze imikino 2 yikurikiranya itsinda APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa