skol
fortebet

FERWAFA yategetse abashaka guha agahimbazamusyi kuzajya bandika babisaba

Yanditswe: Saturday 30, Jan 2021

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryasohoye itangazo ritegeka abifuza gushyigikira Ikipe y’Igihugu Amavubi bayiha Ishimwe ko bagomba kubanza kwanika babisaba kandi ntibarenze iminsi itanu badahiguye umuhigo wabo.

Sponsored Ad

FERWAFA yavuze ko umuntu wese ushaka gutera inkunga cyangwa gushimira amavubi ngo yandike abisaba minisiteri agenere copy Ferwafa

Muri iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagize iti "Abifuza gutanga ishimwe ku bagize ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020,ko mu rwego rwo kunoza uburyo ryatangwa,basabwe kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira, bakagenera FERWAFA kopi bagaragaza ibi bikurikira:

Ingano y’ishimwe yageneye Ikipe y’Igihugu n’uburyo azaritanga,
Kugaragaza abo yarigeneye bari mu ikipe (abakinnyi n’abagize ikipe tekinike), Kugaragaza uwo ari we n’urwego atanzemo iryo shimwe (ku giti cye cyangwa afite abo ahagarariye, cyangwa se niba ari urwego cyangwa kompanyi)."

FERWAFA yakomeje igira iti “Nyuma yo kwemererwa, uwasabye agomba kuba yagejeje ishimwe yagennye kuri FERWAFA mu gihe kitarenze iminsi itanu y’akazi kugira ngo rishyikirizwe abo rigenewe.”

Bamwe mu bazwi bagize icyo bemerera ikipe y’Igihugu muri iri rushanwa rya CHAN 2020 barimo nyiri Radio/TV1 akaba na nyiri Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wemereye Amavubi kugira icyo ayaha natsinda cyangwa akanganya na Maroc.

Abandi bari bemeye agahimbazamusyi ni Sadate Munyakazi,wari yavuze ko azaha buri mukinnyi amadolari 100 nibatsinda Uganda ariko ntibyakunze.

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo cyavuze ko Amavubi natwara CHAN 2020 buri mukinnyi wese azamuha amafaranga akubye inshuro 20 ayo KNC na Sadate batanze mu gihe kugera kuri final ngo azayakuba inshuro 10.

Ibitekerezo

  • Iki sicyo gihe kiza cyo gushyiraho ayo mabwiriza kko abatanga motivation barabikora kubw’urukundo bafitiye ikipe ,nibatangira kubananiza gutya barabaca intege,bakabaretse wenda uwo mwanzuro bakazawutangaza nyuma wenda babonye resultat zabo batanze motivation ku ikipe yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa