skol
fortebet

FERWAFA yatesheje agaciro icyifuzo cya Rayon Sports cyo gusubika umukino wa Etincelles

Yanditswe: Saturday 31, Mar 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwandikira ibaruwa Rayon Sports ritesha agaciro icyifuzo cyayo cyo gusubika umukino w’igikombe cy’Amahoro yagombaga Etincelles FC ku wa Mbere, kugira ngo bitegure neza Costa Do Sol muri CAF Confederations Cup.
Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi bayo bazabiranyijwe n’uburakari nyuma y’uko FERWAFA itesheje agaciro icyifuzo cyabo cyo gusubika uyu mukino uteganyijwe ku wa mbere, aho bagarutse ku kuba ikipe ya APR FC (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwandikira ibaruwa Rayon Sports ritesha agaciro icyifuzo cyayo cyo gusubika umukino w’igikombe cy’Amahoro yagombaga Etincelles FC ku wa Mbere, kugira ngo bitegure neza Costa Do Sol muri CAF Confederations Cup.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi bayo bazabiranyijwe n’uburakari nyuma y’uko FERWAFA itesheje agaciro icyifuzo cyabo cyo gusubika uyu mukino uteganyijwe ku wa mbere, aho bagarutse ku kuba ikipe ya APR FC yarafashijwe mu minsi ishize bakayisubikira umukino wa shampiyona yari ifite mu rwego rwo kwitegura Djoliba AC mu minsi ishize.

Mbere yo gukina na Aspor ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba kwegeza imbere Uyu mukino kugira ngo bazabone uko bakina na Etincelles FC hakiri kare FERWAFA irabyanga none yategetse ko bagomba kwerekeza I Rubavu ku wa mbere kandi bafite umukino na Costa Do Sol ku wa Gatanu.

Gukina na Etincelles FC ku wa mbere bizabangamira Rayon Sports mu myiteguro ya Costa Do Sol,kuko nibamara gukina uyu mukino bizagora umutoza Minnaert kongera gutegura imyitozo,kuko ku wa Kabiri abakinnyi bashobora kubona ikiruhuko kubera umunaniro bikaba ngombwa ko bakora imyitozo ku wa 3 no ku wa Kane.

Iki cyemezo cyongeye guteza akavuyo hagati ya FERWAFA na Rayon Sports cyane ko abakunzi bayo bavuga ko bakagombye kuba bahawe amahirwe nk’ayo APR FC yahawe mbere yo gukina na Djoliba AC mu mukino wo kwishyura yasezerewemo.

Ibitekerezo

  • umwana wanzwe niw’ukura!!

    NIHAHANDI UBWO DEGAULE ARASAHAKA GUSIGA AYOHIMUYEHO,ariko ntibizabuaz ko yerekeza mumatsinda mwabishaka mutabishaka irajyayo tu

    arikose ubu iyi eqwipe baziza koko? ahaaa!

    Agomba gukomeza gutanga inama nonec? Uwatowe amaze 20 yeas yayobora wenyine(.....)

    Birababaje pe! Iyo nibura match yaberaga i Kigali. FERWAFA irantangaza.

    Reka mbabwire, Rayon ikwiye kumenya ko igihe cyose izaba igaragaza amahirwe kurusha mukeba itazagira amahoro. APR barayorohereje, bigeze kuri Rayon bati oya. Ibi bifite icyo bivuze cyane. Ikinezaza FERWAFA nukubona Rayon n’abayikunda bababaye. Igihe cyose bifuza ko habaho équipe imwe (star à domicile) itajya irenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga, umupira w’u Rwanda ntuzigera utera imbere. Birazwi ko n’amanota igira mu gihugu imbere, ifirimbi ibigiramo uruhare runini

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa