skol
fortebet

FERWAFA yemeje ko iri mu biganiro n’umunyamahanga ukinira Rayon Sports ngo azakinire "Amavubi"

Yanditswe: Tuesday 04, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yemeje ko hari ibiganiro bagiranye na rutahizamu wa Rayon Sports, Leandre Willy Essomba Onana ukomoka muri Cameroon ngo abe yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda,Bwana Muhire yemeje ko ibiganiro bihari ndetse ko uyu munya Cameroon ashobora kuba undi munyamahanga ukiniye Amavubi.
Yagize ati "Igitekerezo kirahari ku mpande zombi.Habayeho ibiganiro igihe kinini,niyo mpamvu nababwiye ngo ukurikira Gerard niwe cyangwa (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yemeje ko hari ibiganiro bagiranye na rutahizamu wa Rayon Sports, Leandre Willy Essomba Onana ukomoka muri Cameroon ngo abe yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda,Bwana Muhire yemeje ko ibiganiro bihari ndetse ko uyu munya Cameroon ashobora kuba undi munyamahanga ukiniye Amavubi.

Yagize ati "Igitekerezo kirahari ku mpande zombi.Habayeho ibiganiro igihe kinini,niyo mpamvu nababwiye ngo ukurikira Gerard niwe cyangwa n’undi.Turi mu biganiro na benshi batandukanye babidusaba cyangwa natwe tubisaba nkuko nabivugaga.

Twaraganiriye iyo waganiriye n’umuntu umuha n’umwanya kugira ngo agire uko abitekerezaho natwe tugire uko tubitekerezaho.Ikinini gihari niba twaratangije uwo mushinga byarabaye,igisigaye n’ukureba aho bigeze.

Yakomeje avuga ko Onana afite abamushinzwe batahise bavugana ku giti cye bityo bategereje igisubizo azatanga.

Onana uhagaze neza cyane,yatsinze ibitego 3 mu mikino 2 aheruka gukinira Rayon Sports irimo uwa Police FC n’uwa Marines FC uheruka yatsinzemo 2.

Ari mu mwaka we wa kabiri muri Rayon Sports ari nawo wa nyuma cyane ko atarongera amasezerano.

Uyu yemeye gukinira Amavubi,yaba abaye umunyamahanga wa kabiri winjijwe mu ikipe y’igihugu nyuma y’umunya Cote d’Ivoire,Gerard Bi Goua Gohou ukina muri Kazakhstan.


Onana ashobora gukinira "Amavubi"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa