skol
fortebet

FERWAFA yihagazeho igaragaza ko itazajya gukinira muri Senegal

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA,ryagaragaje ko Senegal ikwiye kubaha ibyo bumvikanye ikaza gukinira mu Rwanda kuko nabo bagiye iwabo bakahakinira.

Sponsored Ad

FERWAFA yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal ko idakozwa ibyo kujya gukinira i Dakar kandi harabayeho ubwumvikane ko umukino wo kwishyura uzahuza Amavubi na Lions de la Teranga uzabera kuri Stade ya Huye mu gihe izaba yemewe na CAF.

Mu ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga mukuru,Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade,FERWAFA yavuze ko mu ibaruwa bandikiwe n’Ishyirahamwe rya ruhago rya Senegal, FSF kuwa 30 Gicurasi 2022 babemereye ko bazaza gukina n’u Rwanda kuri Stade ya Huye ku munsi wa 5 wo mu itsinda L niyemerwa na CAF ndetse ko CAF nitabyemera umukino uzabera iwabo.

FERWAFA yavuze ko CAF yemeje ubu bwumvikane bw’impande zombi ndetse yemeza ko ariko bizagenda ariko byarangiye Senegal ihinduye ibintu nta mpamvu igaragara.

FERWAFA yavuze ko ibyavuzwe na FSF ko yishyuriye u Rwanda ibisabwa byose ari ibinyoma kuko rwiyishyuriye amatike y’indege,hoteli,gutwara abasifuzi 3 na komiseri,n’ibindi.

FERWAFA yavuze ko yatunguwe cyane no kuba Senegal yararutishije umukino wa CAF uwa gicuti ngo nuko ikipe imwe yasezerewe indi igasezererwa mu gushaka itike ya AFCON.

FERWAFA yasoje igira iti "Turasaba ko FSF yubaha amasezerano twagiranye ikaza gukinira umukino kuri Stade ya Huye nkuko byari byapanzwe."

FERWAFA yasabye CAF guha agaciro ibikubiye mu ibaruwa banditse ku bw’inyungu za ruhago.

Senegal yari yandikiye CAF ivuga ko idashobora kuza gukinira mu Rwanda kuko ibyo ibihugu byombi byumvikanye ntaho byanditse ndetse ko bemeye gukinira umukino wa mbere iwabo mu gufasha u Rwanda rutari rufite stade.

U Rwanda na Senegal bahuriye mu itsinda L ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha aho umukino wabo uteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Impamvu yari kubuza Senegal kuza mu Rwanda ni uko Stade ya Huye yari kuba nta burenganzira bwo kwakira imikino mpuzamahanga ifite ariko yamaze kububona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa