skol
fortebet

FERWAFA yihanije Hey usigaye uta akazi uko yishakiye

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryandikiye umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey rimusaba kugaruka ku kazi ndetse no gutanga ibisobanuro ku mpamvu yatumye ata akazi adasabye uruhushya.
Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Kigalitoday abitangaza,uyu mugabo yataye akazi nta n’umwe abibwiye ndetse nta ruhushya afite byatumye abakoresha be bamuhwitura bakamwibutsa kugaruka gukora inshingano ze.
Mu kiganiro ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo Bugingo Emmanuel (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryandikiye umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey rimusaba kugaruka ku kazi ndetse no gutanga ibisobanuro ku mpamvu yatumye ata akazi adasabye uruhushya.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Kigalitoday abitangaza,uyu mugabo yataye akazi nta n’umwe abibwiye ndetse nta ruhushya afite byatumye abakoresha be bamuhwitura bakamwibutsa kugaruka gukora inshingano ze.

Mu kiganiro ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo Bugingo Emmanuel yagiranye n’iki kinyamakuru Kigalitoday,yemeje aya makuru ndetse avuga ko bamaze kumusaba kugaruka ku kazi.

Yagize ati "Umutoza bambwiye ko ari mu Budage, Ferwafa yaramwandikiye imusaba kuza ku kazi, hari iminsi agomba kuba ari mu kiruhuko natwe tuzi ko Atari ku kazi,yagiye atabifitiye uruhushya, gusa hari icyo itegeko riteganya ku muntu utari ku kazi kandi atarabiherewe uburenganzira".

Umutoza Antoine Hey biravugwa ko yigiriye iwabo mu Budage akaba ariyo mpamvu ikipe y’igihugu itakinnye imikino ya gicuti kuko niwe ugomba kuyisaba ndetse kuba atari mu kazi bishobora kubangamira Amavubi cyane ko ashobora kugira amahirwe yo gukina umukino wa kamarampaka n’igihugu cya Ethiopia, mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya CHAN cyane ko habura igihugu kimwe ngo byuzure 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa