skol
fortebet

FERWAFA yimye ishingiro ikirego cya Intare FC itangaza igihe izakinira na Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Intare FC ko ubusabe bwayo bwo gutera mpaga ikipe ya Rayon Sports,nta shingiro bufite.
Intare FC yari yandikiye FERWAFA isaba ko iyi kipe iterwa mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro 2023, ariko byarangiye ubwo busabe butemewe.
FERWAFA ivuga ko komite ishinzwe amarushanwa yateranye tariki 20 Werurwe, 2023 yiga ku kirego Intare FC yatanze tariki 12 Werurwe 2023 isaba ko Rayon Sports iterwa mpaga, isanga (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Intare FC ko ubusabe bwayo bwo gutera mpaga ikipe ya Rayon Sports,nta shingiro bufite.

Intare FC yari yandikiye FERWAFA isaba ko iyi kipe iterwa mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro 2023, ariko byarangiye ubwo busabe butemewe.

FERWAFA ivuga ko komite ishinzwe amarushanwa yateranye tariki 20 Werurwe, 2023 yiga ku kirego Intare FC yatanze tariki 12 Werurwe 2023 isaba ko Rayon Sports iterwa mpaga, isanga nta shingiro gifite.

Yemeje ko umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports n’Intare FC ku wa Mbere tariki 27/03/23 kuri Stade yo mu Bugesera ku isaha ya saa 15h00.

Ubuyobozi bw’Intare FC, bwanenze iki cyemezo ndetse bwo bubona gisa nk’igihengamiye ku kipe imwe bitewe n’uko yo yatunguwe n’itariki y’umukino, nyamara ikipe ya Rayon Sports bazakina imaze igihe ibizi.

Umukino ubanza Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi 2-1.

Mu ntangiriro z’uku kwezi,Rayon Sports, yari yatangaje ko yikuye mu gikombe cy’amahoro ishinja FERWAFA akajagari mu mitegurire yacyo.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 8 Werurwe 2023, ku cyicaro cy’ikipe ku Kimihurura.

Yagize ati "Ibi byatunaniye biraturenga, dusanga tutagomba gukora ibintu hutihuti ngo abakinnyi tubabwire ngo muzakina ku wa Gatanu, mwongere ku Cyumweru. Twabonye ko ari ukutubahiriza amategeko no kutuvuna. Babikora ku bushake cyangwa batabishaka."

Yakomeje agira ati "Twabahamagaye kugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikundwa na benshi, twifuza ko amategeko yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora. Twamenyesheje FERWAFA ko Igikombe cy’Amahoro tukivuyemo. Ibihano badufatira turabyiteguye. Hakwiye guhinduka imikorere. Ntabwo tuzahora mu bintu nk’ibi."

Kuwa 10 Werurwe nibwo Rayon Sports yanditse ibaruwa ivuga ko igarutse mu gikombe cy’Amahoro nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa