skol
fortebet

FERWAFA yongereye amasezerano mashya umutoza w’Amavubi

Yanditswe: Thursday 09, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alos Ferrer yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gushima uko yitwaye mu mwaka wa mbere yari amaze mu kazi.
Uyu mutoza wari wahawe umwaka umwe w’amasezerano,yongerewe indi myaka ibiri nyuma yo gushimwa n’abakoresha be.
Icyakora amakuru avuga ko impamvu bitaratangazwa ku mugaragaro ari uko Minisiteri ya Siporo itaratanga uburenganzira ntakuka ko Umutoza Ferrer asinya aya masezerano mashya azamugeza muri Werurwe 2025, dore ko ari yo izajya (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alos Ferrer yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gushima uko yitwaye mu mwaka wa mbere yari amaze mu kazi.

Uyu mutoza wari wahawe umwaka umwe w’amasezerano,yongerewe indi myaka ibiri nyuma yo gushimwa n’abakoresha be.

Icyakora amakuru avuga ko impamvu bitaratangazwa ku mugaragaro ari uko Minisiteri ya Siporo itaratanga uburenganzira ntakuka ko Umutoza Ferrer asinya aya masezerano mashya azamugeza muri Werurwe 2025, dore ko ari yo izajya imuhemba.

Carlos Alos Ferrer yakomeje kwizezwa ko mbere ya tariki 5 Werurwe azaba yabonye amasezerano mashya, nubwo hagiye hazamo gutinda.

Uyu ategereje igihe abakoresha be ari bo FERWAFA na Minisiteri ya Siporobazamuhera amasezerano yatuma atoza imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Bénin ari mu mwuka mwiza.

Amakuru yandi avuga ko amahirwe menshi ari uko umutoza Ferrer yasinya amasezerano mashya y’imyaka ibiri ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe, akaba ari na bwo uru rutonde ruzajya hanze.

U Rwanda ni urwa gatatu mu itsinda L n’inota rimwe, riyobowe na Sénégal n’amanota atandatu, Mozambique n’amanota ane mu gihe Bénin iri ku mwanya wa nyuma wa kane, nta nota ifite.

Mu gihe amaze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Ferrer yatoje imikino ine y’amarushanwa, irimo ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakinnyi bakina iwabo CHAN aho u Rwanda rwabuze itike nyuma yo kunganyiriza na Ethiopia iwayo 0-0, mu mukino wo kwishyura rugatsindwa igitego 1-0 kuri Stade Huye.

Uyu Munya-Espagne kandi yatoje imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika irimo uwo Amavubi yanganyijemo na Mozambique igitego 1-1 kuri Stade ya Soccer City muri Afurika y’Epfo tariki 1 Kamena 2022 ndetse n’uwo yatsinzwemo na Sénégal ya Sadio Mané igitego 1-0 kuri Stade Abdoulaye Wade yo mu Mujyi wa Dakar.

Mu mikino ine ya gicuti Amavubi yakinnye, yanganyije na Guinea Equatoriale 0-0, atsindwa na St Eloi Lupopo ibitego 3-1. I Kigali, u Rwanda rwahanganyirije na Sudani ubusa ku busa mu mukino wa mbere, ruza kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino wa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa