skol
fortebet

FERWAHAND yahannye Gicumbi na Police zanze gukina umukino wanyuma

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Handball, FERWAHAND, ryafatiye ibihano Gicumbi HC na Police HC ndetse n’abasifuzi b’uyu mukino.

Sponsored Ad

Tariki 2 Nyakanga 2023, ni bwo hasojwe umwaka w’imikino 2022/2023 mu mukino wa Handball. Gusa wasojwe hatabonetse ikipe yegukanye igikombe mu cyiciro cya Mbere mu bagabo.

Impamvu hatabonetse ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona, ni ugushyamirana kwagaragaye mu mukino wa Gicumbi HC na Police HC zari ziri gukinira muri BK Arena.

Ubwo bari bageze mu masegonda atatu ya nyuma, ikipe ya Gicumbi yabonye penaliti ariko Komiseri w’umukino avuga ko iminota yari yarangiye nyamara umusifuzi we akavuga ko itararangira. Amakipe yombi yanganyaga ibitego 36-36. Bisobanuye ko iyo iyi penaliti yinjira, byari guhesha igikombe iyi kipe y’i Gicumbi.

Nyuma y’ibiganiro binyuranye byaciyemo ndetse amakipe agategekwa kujya mu kibuga ngo akomeze akine ariko hadatewe iyo penaliti, amakipe yombi yarabyanze bituma umukino usubikwa utyo.

Mu guca uru rubanza, Ferwahand yahannye amakipe, abasifuzi basifuye uyu mukino ndetse n’abakomiseri.

Iri shyirahamwe ryaciye amakipe ibihumbi 200 Frw kubera kwanga ibyemezo by’abasifuzi. Abakomiseri, Musanganire Dieudonne na Ishimwe bahanishijwe kumara umwaka wose nta gikorwa cya Handball bagaragaramo kuko batashoboye kuyobora uyu mukino neza.

Abasifuzi, Tuyizere Jean Jacques na Imanimbahafi Gad, bahanishijwe kumara imikino ine badasifura. Uyu mukino wo ugomba kuzasubirwamo wose ku itariki izatangazwa na Ferwahand.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kiziguro SS ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona yari yisubije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa