Kubera umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi izaki na Ethiopia mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018 ,FERWAFA yimuye imikino y’amakipe 4 ,Rayon Sports,APR FC Police FC na AS Kigali kubera zifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze kwimura imwe mu mikino ya shampiyona y’umunsi wa 5 bitewe n’umukino ikipe y’igihugu Amavubi ifitanye na Ethiopia kuri iki cyumweru.
Benshi mu bakurikirana ibya ruhago mu Rwanda bari bazi ko imikino yose ya shampiyona izimurwa gusa FERWAFA yatangaje ko imikino yimuwe ari iy’amakipe afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu nka Rayon Sports ifite abakinnyi 8 ari nayo ifite benshi mu ikipe y’igihugu, APR FC ifite 7, Police FC 5 na As Kigali ifitemoamo 3.
Imwe mu mikino yahindutse n’amatariki yashyizweho
Umunsi wa gatanu wa Shampiyona
Ku wa Gatatu tariki 15/11/2017
APR Fc vs Bugesera
Espoir vs As Kigali
Ku wa Kane tariki ya 16/11/2017
Rayon Sports vs Police Fc
Umunsi wa gatandatu wa Shampiyona
Ku wa Gatanu tariki ya 17/11/2017
Marines vs Etincelles
Ku wa Gatanu tariki ya 18/11/2017
APR Fc vs Kirehe
Ku wa Gatandatu tariki ya 19/11/2017
Rayon Sports vs Mukura
Ibitekerezo
ko kuri 19/11 AS Kigali izakirira ikipe kuri Kigali Stadium se, ubwo rayon izakirira he Mukura?