skol
fortebet

FIFA igiye gupima abakinnyi b’uburusiya bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe: Sunday 10, Dec 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko rigiye gusuzuma abakinnyi b’Uburusiya kugira ngo irebe niba badakoresha imiti yongera imbaraga ndetse igiye kubikora vuba mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira. Igihugu cy’uburusiya cyakunze kugaragaramo abakinnyi bakoresha imiti yongera imbaraga aho benshi muri bo bahagaritswe mu mikino Olimpike yabereye mu gihugu cya Brazil umwaka ushize ,ibintu byatangaje benshi ku isi ndetse iki gihugu gisanzwe kigira impano mu mikino gitahana (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko rigiye gusuzuma abakinnyi b’Uburusiya kugira ngo irebe niba badakoresha imiti yongera imbaraga ndetse igiye kubikora vuba mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira.

Igihugu cy’uburusiya cyakunze kugaragaramo abakinnyi bakoresha imiti yongera imbaraga aho benshi muri bo bahagaritswe mu mikino Olimpike yabereye mu gihugu cya Brazil umwaka ushize ,ibintu byatangaje benshi ku isi ndetse iki gihugu gisanzwe kigira impano mu mikino gitahana imidali mike.

FIFA yafashe uyu mwanzuro,nyuma y’aho byinshi mu binyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi byakoze inkuru ivuga ko abakinnyi 34 ndetse n’ikipe yose y’abakinnyi b’Uburusiya bari mu gikombe cy’isi cya 2014 bakoreshaga imiti yongera imbaraga.

Mu kiganiro umuvugizi wa FIFA yagiranye n’itangazamakuru,yavuze ko bagiye gutangira gusuzuma inkari za bamwe mu bakinnyi kugira ngo barebe nib anta miti yongera imbaraga bakoresheje mu myaka ishize.

Yagize ati “Ikigo gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mikino WADA cyaduhaye amakuru ko hari bimwe mu bihugu bifite abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge.Tugiye gutangira gukora amasuzuma mbere y’igikombe cy’isi kugira ngo duhagarike abazafatwa.”

Uburusiya nibwo buzakira igikombe cy’isi cy’umwaka utaha aho byitezwe ko FIFA igiye guhera ku bakinnyi b’Uburusiya mbere y’uko gitangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa