skol
fortebet

FIFA ishobora gukura igihugu cya Espagne mu makipe azakina igikombe cy’isi

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Espagne ishobora gukurwa mu bihugu bizakina igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha kubera kwivanga kwa Leta mu bikorwa bya ruhago. Ku munsi w’ejo nibwo FIFA yandikiye ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF) barimenyesha ko ibyo ikigo cy’igihugu gishinzwe imikino CSD kiri gukora bishobora kubakururira ibibazo kuko bari kwivanga mu mupira w’amaguru kandi FIFA itemera ko urwego rwa leta rwivanga muri ruhago.
Iki kigo cya CSD (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Espagne ishobora gukurwa mu bihugu bizakina igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha kubera kwivanga kwa Leta mu bikorwa bya ruhago.

Ku munsi w’ejo nibwo FIFA yandikiye ibaruwa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF) barimenyesha ko ibyo ikigo cy’igihugu gishinzwe imikino CSD kiri gukora bishobora kubakururira ibibazo kuko bari kwivanga mu mupira w’amaguru kandi FIFA itemera ko urwego rwa leta rwivanga muri ruhago.

Iki kigo cya CSD giherutse guhagarika umuyobozi wa RFEF witwa Angel Maria Villar kimushinja kurya ruswa ndetse no kugurisha imikino, ryishyiraho uw’agateganyo witwa Juan Luis Larrea,ibintu byababaje FIFA cyane bituma ibandikira ibaruwa ku munsi w’ejo ibaburira ko leta nikomeza kwivanga mu mikorere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne bazahita babafatira ibihano bikarishye birimo kubakura mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha.

Iyi CSD yiteguraga gutegura amatora y’umuyobozi mushya wa RFEF ndetse ibijyanye na ruhago yabishyize mu maboko yayo kandi ari urwego rwa leta,ibintu bishobora gutuma Espagne isezererwa igasimburwa n’Ubutaliyani.

Espagne yashyizwe mu itsinda rya B mu gikombe cy’isi cy’umwaka utaha aho iri kumwe na Portugal,Maroc na Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa