skol
fortebet

FIFA yahannye Jonathan (Zimbabwe) , Bana (Togo)na Kirsten(Afurika y’Epfo) bashinjwa Ruswa

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

FiFA yahannye, Kirsten Nematandani, wahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo mu gihe iki gihugu cyakiraga igikombe cy’isi muri 2010. Yahawe ’imyaka itanu (6) atagira aho ahurira n’ubuzima bw’umupira. Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.
FIFA yatangiye isesengura ryimbitse kuva muri 2010 kugeza muri 2016, bashaka amakuru yose kuri uyu mugabo byavugwaga ko imikino ya gishuti ikipe ya Afurika y’Epfo yagiye yakira habayemo Ruswa ijojoba aho bakoraga ibyitwa (...)

Sponsored Ad

FiFA yahannye, Kirsten Nematandani, wahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo mu gihe iki gihugu cyakiraga igikombe cy’isi muri 2010. Yahawe ’imyaka itanu (6) atagira aho ahurira n’ubuzima bw’umupira. Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa.

FIFA yatangiye isesengura ryimbitse kuva muri 2010 kugeza muri 2016, bashaka amakuru yose kuri uyu mugabo byavugwaga ko imikino ya gishuti ikipe ya Afurika y’Epfo yagiye yakira habayemo Ruswa ijojoba aho bakoraga ibyitwa (Match-fixing) kugirango batsinze.

Kirsten Nematandani yahanishijwe imyaka 6

Mu myaka igera kuri itanu, uyu mugabo akorwaho igenzura yasabwe gutanga Raporo y’ibyabaye muri South African Football Association (SAFA) byose akiri k’ubuyobozi ariko ananirwa gusobanura buri kimwe cyose ndetse n’uko byagendaga.

Uretse, Kirsten Nematandani, FIFA yanasuzumye Ruswa yavugwaga kuri Jonathan Musavengana wahoze ari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zimbabwe ndetse na Bana Tchanile wahoze ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Togo.

Aba bombi, Jonathan Musavengana (Zimbabwe) na Bana Tchanile (Togo), FIFA ibakurikiranyeho kurya Ruswa ubwo Ikipe ya Afurika y’Epfo yakinaga imikino ya gishuti mbere y’uko igikombe cy’Isi gitangira.

Musavengana wa Zimbabwe we anashinjwa ko muri 2009, yakiriye ruswa bigatuma ikipe y’igihugu ya Zimbabwe itsindwa imikino yose yakinnye ubwo barimo bitegura muri Aziya.

Bana Tchanile wa Togo, yashinjijwe n’ishyirahamwe ryabo kugurisha umukino wa gishuti bari bafitanyue na Bahrain muri 2010 ndetse yaje no guhagarikwa imyaka 3 azira icyo cyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa