skol
fortebet

FIFA yakuyeho ibihano yari yafatiye ikipe ya Kiyovu Sports

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yandikiye SC Kiyovu Sports iyimenyesha ko ibihano yari yarafatiwe byo kutandikisha abakinnyi kubera kutishyura Shaiboub na John Mano byakuwemo nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwishyuye ibisabwa.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo FIFA yafatiye ibihano Kiyovu Sports byo kutandikisha abakinnyi nyuma yo gusinyisha Abanya-Sudani babiri John Mano na Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdel-Rahman ikabirukana binyuranye n’amategeko.

Kuwa 10 Kamena 2022 ubwo haburaga imikino ibiri gusa ngo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-22 ishyirweho akadomo, Kiyovu Sports yasinyishije Abanya-Sudani babiri Jonh Mano na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdel-Rahman bari kuzayifasha mu mwaka wa Shampiyona wari gukurikiraho 2022-23.

Gusa ntibigeze bayikinira kuko batinze gutanga ibyangombwa bari batumwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhitamo kubareka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kanama 2023 nibwo Kiyovu Sports yishyuye bariya basore, yohereza amafaranga kuri konti za Shiboub Ali na John Otenyal Khamis Roba.

Kiyovu Sports yasabwaga kwishyura abakinnyi batatu akayabo ka miliyoni 81 Frw harimo miliyoni 56 Frw ya Shaiboub Ali kuri ubu ukinira APR FC, Jonh John Otenyal Khamis Roba wa miliyoni 16, rutahizamu Vouvou Patshelli izishyura miliyoni 6 Frw ndetse na miliyoni 4 Frw z’impozamarira.

Uyu munsi nibwo FIFA yatangaje ko ibihano Kiyovu yari yafatiwe byahagaze ndetse igomba kwandikisha abakinnyi yaguze.

Kiyovu Sports yaguze abakinnyi bashya bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino ari bo Myugariro Kazindu Guy wavuye muri Gasogi United; Rutahizamu w’Umunye-Congo, Jérémie Basilua; Umunya-Angola, utaha izamu, Fofo Cabungula; Rutahizamu w’Umunya-Liberia, Obediah Freeman, Abagande batatu, Kalumba Bryan, Mulumba Suleiman n’Umunyezamu Emmanuel Kalyowa.

Hari kandi Niyonzima Olivier Seif wasinyishijwe hutihuti kubera igitutu cy’abakeba bamwifuzaga barimo Rayon Sports na Police FC, hari kandi n’Umurundi Richard Bazombwa Kilongozi wakinaga muri Bumamuru FC na Mugunga Yves wasinye imyaka 2 avuye muri APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa