skol
fortebet

FIFA yamenyesheje APR FC igihe izamenyera umwanzuro ku kirego cy’uwayitozaga Adil Mohamed

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ryamenyesheje APR FC n’uwahoze ari Umutoza wayo, Adil Mohammed igihe umwanzuro w’urubanza rwabo uzasohokera.
FIFA yavuze ko umwanzuro ku rubanza rwa APR FC na Adil Mohamed na APR FC uzatangazwa kuwa 20 Mutarama 2023.
Umutoza Adil Mohammed Erradi watozaga APR FC, yayivuyemo tariki ya 24 Ukwakira 2022 asubira iwabo muri Maroc nyuma yo guhagarikwa ukwezi, ibihano yavugaga ko atemera.
Iminsi itatu mbere yo kuva mu Rwanda, tariki 21 Ukwakira, abahagarariye (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ryamenyesheje APR FC n’uwahoze ari Umutoza wayo, Adil Mohammed igihe umwanzuro w’urubanza rwabo uzasohokera.

FIFA yavuze ko umwanzuro ku rubanza rwa APR FC na Adil Mohamed na APR FC uzatangazwa kuwa 20 Mutarama 2023.

Umutoza Adil Mohammed Erradi watozaga APR FC, yayivuyemo tariki ya 24 Ukwakira 2022 asubira iwabo muri Maroc nyuma yo guhagarikwa ukwezi, ibihano yavugaga ko atemera.

Iminsi itatu mbere yo kuva mu Rwanda, tariki 21 Ukwakira, abahagarariye Adil basabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwasesa amasezerano n’uyu mutoza bahereye ku byo bise “gusuzugura umukiliya wabo’’.

Adil yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2022. Kuri we, yumva atakiri Umutoza wa APR FC, akavuga ko bazakizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA yamaze gushyikiriza ikirego.

Ubuyobozi bwa APR FC butifuzaga ko ibyabo n’uyu mutoza birangirira muri FIFA, bwaganirije Adil uburyo bakumvikana bakarangiza ikibazo mu nzira y’amahoro ariko uyu Munya-Maroc ayibera ibamba.

Ibi byatumye APR FC yohereza Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza bayo, Mupenzi Eto’o, muri Maroc nk’intumwa yacururutsa umujinya uyu mutoza yavanye i Kigali maze akaba yakwemera akaganira n’abahoze ari abakoresha be.

Ibi byafashe ubusa kuko Adil atigeze yemera kubonana na we mu gihe cy’iminsi ine yahamaze kuko amufata nk’intandaro y’ibibazo byateje umwuka mubi mu ikipe bikamuviramo guhabwa ibihano byatumye asubira iwabo.

Tariki ya 14 Ugushyingo ni bwo ukwezi kuzuye APR FC ihaye Adil ibihano, bivuze ko iyo tariki ari bwo uyu Munya-Maroc yagombaga gusubira mu kazi.

Nyuma y’aho APR FC yandikiye Erradi Adil Mohammed amabaruwa atatu, imusaba kugaruka mu kazi, uyu mutoza yarinangiye kuko yari yari amaze gutanga ikirego ategereje ukwiregura kwa APR FC nubwo yo yari igikomeje kumusaba ibiganiro.

Adil yatanze ikirego muri FIFA tariki 27 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, arega APR FC kumuhagarika mu buryo budakurikije amategeko.

Iri Shyirahamwe ryahaye APR FC iminsi 15 yo gutanga ibisobanuro, ihurirana n’uko ukwezi kw’ibihano byahawe Adil kwagombaga kurangira tariki 14 Ugushyingo 2022.

APR FC yari igitegereje umwanzuro uzava mu gihe cy’ibihano bya Adil ndetse na nyuma yabyo gato, byatumye idasubiriza ku gihe isaba inyongezo y’indi minsi 15 kuko iya mbere yashize iri mu biganiro n’uyu mutoza.

Nyuma y’uko intumwa ya APR FC itabonanye n’umutoza ndetse ntanagaruke mu kazi, tariki ya 24 Ugushyingo 2022, APR FC yafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu Munya-Maroc nubwo abamuhagarariye bari barabisabye mbere gato yo kuva mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukuboza, ni bwo APR FC yatanze ingingo z’ubwiregure bwayo muri FIFA yerekana ko nta kibazo yari ifitanye na Mohammed Adil.

Yagaragaje ko yishuriraga Adil amatike y’indege yaba agiye iwabo cyangwa kwiga, uburyo yamufashije kwiga ndetse n’uko yamwihanganiye kenshi atemerewe gutoza mu marushanwa y’Imikino Nyafurika mu gihe yari atarabona Licence ya CAF A n’ibindi.

Kuri ubu, yaba APR FC ndetse n’umutoza Erradi Adil Mohammed nta kikibahuza nk’umukozi n’umukoresha ahubwo bategereje imyanzuro ya FIFA izasohoka hakamenyekana uwatsinze urubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa