skol
fortebet

FIFA yategetse FERWAFA kwishyura miliyoni 158 Mackinstry wahoze atoza Amavubi

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

Uwahoze atoza ikipe y’Igihugu Amavubi Jonathan Mackinstry,yatsinze urubanza yaregaga FERWAFA muri FIFA avuga ko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko, birangira iciwe akayabo ka miliyoni 158 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Johnathan McKinstry yirukanywe kuwa 18 Kanama 2016, nyuma y’umwaka n’amezi atanu yari amaze atoza Amavubi, dore ko yahawe akazi ko kuyatoza mu gihe cy’umwaka umwe kuwa 20 Werurwe 2015, akaza kongererwa amasezerano mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Mackinstry yahise agana inkiko asaba kurenganurwa kuko yirukanwe mu buryo bufifitse,birangira nayo yemeje ko atsinze iki kirego ndetse agombwa kwishyurwa Amadolari 182.000, ni ukuvuga 158.340.000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru agera ku UMURYANGO ni uko FERWAFA na Minisiteri baganiriye kuri iki kibazo, bakaba bari gutegura uburyo iki cyemezo cya FIFA cyajuririrwa.

source:Ruhagoyacu

Ibitekerezo

  • Mu byukuri biramutse bibaye icyemezo ndakuka, mbona haba harabayeho amakosa KU bayobozi ba FERWAFA ku buryo byakagombye kubibazwa bakanabiryozwa. Abantu bakora ibintu batitaye KU mategeko arebana n ibyo bakora bigatuma ibigo cg Leta bishorwa mu manza bigatdindwa, bene kubigira mo uruhare bajye babiryozwa.
    Ayo mafranga uwayatunganisha stade imwe muzo mu turere ntiyamera neza Koko? Ndababaye kabsa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa