skol
fortebet

Floyd Mayweather agiye gusura ababyeyi b’umukobwa Bakundana [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Jan 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari kizigenza mu mukino wo gutera amakofe, Floyd Mayweather,aritegura gusura ababyeyi b’umukunzi we ukomoka muri UK.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko ababyeyi b’uyu mukobwa witwa Anna Monroe babwiye Floyd Mayweather ko bifuza kumubona cyane ko bitaye ku mubano wabo bombi.

Uyu mukinnyi warangije umwuga we wo gutera amakofe adatsinzwe,yiyemeje kujya kwiyereka ababyeyi b’uyu mukobwa nyuma yo kuganira nabo.

Uwahaye amakuru The Sun ati “Floyd akunda bya nyabyo Anna.Akunda Ubwongereza kandi niyemererwa kongera gutembera azishimira kuza gusura ababyeyi be n’abavandimwe be.

Arashaka ko aba babyeyi bamenya Floyd Mayweather wa nyawe,ko atandukanye nuko bamwe bamuzi.

Floyd w’imyaka 43 yakunze uyu Anna w’imyaka 29 ukora akazi ko kubyina yabyaye utwenda tw’imbere mu kabyiniro ke yise “Las Vegas club Girl Collection.”

Aba bombi basohokanye ku bunani ndetse ngo bahamagaye umuryango w’uyu mukobwa kuri Facetime bababwira ko bari mu rukundo.

Anna yigeze gushyira hanze amafoto ari kumwe na Floyd ahitwa Acropolis muri Athens, Greece.

Aba kandi bakomeje kuzengurukana isi kuko banifotoje bari kumwe I Paris, Abu Dhabi, muri Iceland ahitwa Santorini na Amsterdam mu Buholandi.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa