skol
fortebet

France Football yakoresheje abanyamakuru batabaho mu kugaragaza amajwi y’uwegukanye Ballon d’Or 2018

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Abakunzi ba ruhago bashidikanyije ku buziranenge bw’amajwi yagaragajwe n’ikinyamakuru France Football gitanga Ballon d’Or kuko mu majwi yatoye umukinnyi Luka Modric wegukanye Ballon d’Or y’uyu mwaka harimo ay’umunyamakuru utabaho nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru.

Sponsored Ad

Byavuzwe ko umunyaamkuru witwa Abdou Boina ukomoka muri Comoros watoye Luka Modric muri iki gihembo atabaho nkuko amakuru aturuka muri iki gihugu abitangaza.

France Football yakoresheje umunyamakuru utabaho itora Ballon d’Or

Abanyamakuru bo muri Comoros bamaganye France Football kubera ko mu batoye ugomba kwegukana iki gihembo cya Ballon d’Or harimo o uyu munyamakuru witwa Abdou Boina yavuze ko akomoka muri Comoros kandi muri iki gihugu nta munyamakuru witwa gutya uhakomoka.

France Football yashyize hanze amazina n’ibihugu bivukamo abanyamakuru batoye ugomba kwegukana Ballon d’Or,bashyiramo n’uyu bivukamo Abdou Baina kandi atabaho.

Toimimou Abdou wahoze ari gafotozi w’ikinyamakuru albaladcomores.com France Football yavuze ko Abdou Boina akorera,yavuze ko nta munyamakuru witwa gutyo bakoranye ndetse iki kinyamakuru kimaze imyaka 6 kidakora.

Yagize ati “Natunguwe no kumva ko ikinyamakuru daily Albalad Comoros kigikora.Ukuri ni uko kimaze imyaka 6 gihagaze ndetse n’uwo munyamakuru bavuze ntiyigeze agikoramo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa