skol
fortebet

Frank Lampard yahishuye uko yari agiye kubona Bellingham ku mafaranga make Chelsea ikabivanga

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Frank Lampard yatangaje ko yifuzaga cyane gusinyisha Jude Bellingham igihe yari umutoza wa Chelsea - ariko abaherwe b’ikipe bakabyanga.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’iyi kipe ntabwo ngo bwifuje kwishyura miliyoni 20 z’amapound muri 2019 kuri uyu mwongereza uheruka kugurwa miliyoni 120 z’amapawundi.

Bellingham ari kwandika amateka kuva yerekeza muri Real Madrid mu mpeshyi.

Uyu musore w’imyaka 20 mu mikino 14 amaze gutsinda ibitego 13 muri Los Blancos.

Imikinire ye irimo gutsinda ibitego bikenewe yatumye benshi bemeza ko kuri ubu ari umwe mu bakinnyi beza kurusha abandi ku isi.

Ubu Chelsea icyo ikora n’ukureba uyu mwongereza anyeganyeza inshundura kuko Bellingham yashoboraga kuyerekezamo iyo abakire baba barumviye Lampard.

Uyu mugabo wahoze wahoze akinira The Blues yavugiye kuri podcast ya John Obi Mikel bakinannye ko yabwiye umuyobozi wa Chelsea ko bagomba gusinyisha uyu musore.

Ariko igiciro cya miliyoni 20 z’ama pound ku mwana w’imyaka 16 cyahise cyangwa n’abagize inama y’ubutegetsi kuri Stamford Bridge.

Yabwiye Obi One Podcast ati: "Igihe natozaga Chelsea (ku nshuro ya mbere) nifuzaga cyane kuzana Jude Bellingham.

Ariko sinabashije kubyumvisha abo hejuru - igitekerezo cyo kwishyura miliyoni 20 z’ama pound ku mwana w’imyaka 16 (icyo gihe) ..."

Icyo gihe Bellingham yari ataratangira gukinira Birmingham ariko yaje kuyikinira inshuro 44 muri uwo mwaka w’imikino.

Chelsea yanze kwishyura nyuma haba intambara hagati ya Manchester United na Borussia Dortmund.

Amaherezo iyi kipe yo muri Bundesliga niyo yamwegukanye birangira imugurishije akayabo.

Lampard yigeze kuvuga ko yasabye ubuyobozi bwe kumugurira na Declan Rice buranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa