skol
fortebet

APR FC yananiwe gutsinda ikipe yo muri Somalia iri mu bukene bukabije

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu buryo butunguranye cyane,APR FC yari yitezwe ko iranyagira Gaadiidka FC yo muri Somalia ibitego byinshi,yananiwe no kuyitsinda bike banganya igitego 1-1.

Sponsored Ad

Gaadiidka FC yaje idafite abakinnyi buzuye kubera kubura indege ndetse ikanakodesha umuganga w’umunyarwanda,yahagamye APR FC kugeza ubwo abafana bayo bifata ku munwa i Nyamirambo.

Ikipe ya APR FC yatangiye umukino isatira byatumye ku munota wa 17 ibona uburyo bwiza aho Fitina Omborenga yazamukanye umupira, awushyira mu rubuga rw’amahina ariko Shaiboub awuteye mu izamu umukinnyi awushyira muri koloneri.

Ku munota wa 19,Nshimirimana Ismael Pitchou yarekuye ishoti rikomeye, umunyezamu Alkadi, awushyira muri koruneri bigoranye.

Abakinnyi ba Gaadiidka batangiye kugera imbere y’izamu rya APR FC guhera mu minota ya 20 ariko kubera yakoreshaga abakinnyi babiri mu busatirizi bikabagora kurema amahirwe.

Ku munota wa 32,Kagaba Nicholas wahoze akina muri Rwamagana FC, yafunguye amazamu nyuma y’umupira yiherewe n’umunyezamu Pavelh Ndzila wananiwe kurenza umupira arawumwihera.

Abakinnyi ba APR FC bagowe cyane no kumenera mu bwugarizi bwa Gaadidka FC ahanini kubera ko ikina umupira ugenda gahoro.

Mu minota y’inyongera, Gaadiidka FC yasatiriye izamu bikomeye ndetse Kagaba Nicholas atera ishoti ryakuwemo na Pavelh Ndzila.

APR FC yagerageje gusatira ishaka kwishyura, ariko ibura igitego cyo kwishyura byatumye igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 cya Gaadiidka FC.

Ikipe ya APR FC yatangiye igice cya kabiri imeze nabi cyane byatumye ku munota wa 47’ yishyura igitego ibifashijwemo na Victor Mbaoma, ku mupira wahinduwe na Omborenga Fitina, umusanga mu rubuga rw’amahina asunikiramo.

Ku munota wa 56, Umusifuzi yanze penaliti yasabwe na APR FC, ubwo Kwitonda yazamukanaga umupira awushyira mu rubuga rw’amahina, Abdiwali awukoraho n’ukuboko, umusifuzi yemeza ko nta penaliti.

Ku munota wa 62, Apam yahushije igitego ku ishoti yateye mu izamu ariko umunyezamu Alkadi awukuramo.

Ku munota wa 67,APR FC yatsinze igitego ubwo Ruboneka Bosco yashyiraga umupira mu izamu n’umutwe, ariko umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 69, Umunyezamu wa Gaadiidka FC yerekanye ko ari umuhanga ubwo Shaiboub yamutunguraga ariko akuramo umupira bitamugoye.

Umutoza wa APR FC yatunguye cyane abafana b’iyi kipe kubera imisimburize ye iri ku rwego rwo hasi.

Bijya gutangira ku munota wa 74,yakuyemo Apam Assongwe uri mu bakinnyi beza afite yinjiza Niyibizi Ramadhan.

Ubwo abafana ba APR FC basabaga ko Mugisha Gilbert yinjira ngo akomeze ubusatirizi,uyu mutoza yabatunguye ku munota wa 77 akuramo Shaiboub wakinaga neza, amushyiramo.

Aba bafana ntibahishe uburakari kuko bavugirije induru uyu mutoza Thierry Froger ukomeje kugaragaza urwego rwo hasi.

Ku munota wa 81,APR FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Mbaoma yateraga ishoti umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

APR FC yahushije igitego cyabazwe ku munota wa 90,ubwo Niyibizi Ramadhan yahuraga n’umupira mu rubuga rw’amahina,awunyuza hejuru.

Ku munota wa 2 kuri 4 yongewe kuri 90,Niyibizi Ramadhan yahawe umupira mwiza na Mugisha,awutera nabi ujya hanze.

Umukino warangiye Gaadiidka FC ihagamye APR FC banganya igitego 1-1.Umukino wo kwishyura nawo uzabera kuri Kigali Pele Stadium kuwa 24 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa