skol
fortebet

Gabriel Jesus yavuze icyo Arsenal yakora kugira ngo itware igikombe

Yanditswe: Monday 17, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Gabriel Jesus yavuze ko iyi kipe yabo igomba gukoresha imbaraga zingana mu minota 90 niba ishaka guhatanira igikombe cya Premier League.
Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma yo ksishyurwa ibitego bibiri yari yabanje gutsinda kuri iki cyumweru bakarangira inganyije na West Ham United ibitego 2-2.
Ikipe ya Arsenal yanjiye mu mukino hakiri kare kandi igaragaza ko ishaka kugumana ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na Manchester City ariko yaje kugabanya (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal Gabriel Jesus yavuze ko iyi kipe yabo igomba gukoresha imbaraga zingana mu minota 90 niba ishaka guhatanira igikombe cya Premier League.

Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma yo ksishyurwa ibitego bibiri yari yabanje gutsinda kuri iki cyumweru bakarangira inganyije na West Ham United ibitego 2-2.

Ikipe ya Arsenal yanjiye mu mukino hakiri kare kandi igaragaza ko ishaka kugumana ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na Manchester City ariko yaje kugabanya imbaraga irishyurwa

Jesus yafunguye amazamu ku munota wa karindwi,hanyuma bidatinze Martin Odegaard ashyiramo igitego cya kabiri nyuma y’iminota itatu.

Icyakora, Arsenal yahise itakaza imbaraga maze Wetham igaruka mu mukino byatumye Said Benrahma na Jarrod Bowen bayishyura ibyo bitego.

Bukayo Saka yahushije penaliti igice cya kabiri kigitangira bituma Arsenal igabanya amahirwe yari ifite yo gusiga Manchester City aho amanota yayirushaga yavuye kuri atandatu hasigara amanota ane kandi ifite umukino itarakina kongeraho ko izakira Arsenal kuwa 26 Mata.

Ikipe ya Arsenal nanone yari iherutse gutsinda Liverpool ibitego 2-0 hakiri kare mu mukino wabahuje ariko nyuma irarangara birangira yishyuye.

Jesus yabwiye urubuga rwa Arsenal ati: "Na none,amanota aatu yari mu biganza byacu".Umukino ni iminota 90, ntabwo ari 20,uyu munsi,yabaye iminota 30. Nk’ikipe, tugomba kuzamura urwego tugasubira ku mahame yacu.

"Twese tuzi imbaraga zacu, tuzi icyo dushobora gukora. Aho dushaka gusatira uwo duhanganye, mu minota 10 kugeza kuri 20 twakoze neza cyane, nyuma y’aho twamanuye urwego kandi ibyo ntibikwiriye igihe ushaka kurwanira igikombe. "

Ku wa gatanu, Arsenal uzaba yakiriye Southampton mbere yo gusura City,ku wa kabiri ku ya 26 Mata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa