skol
fortebet

Gakwaya Olivier yahakanye amakuru yo gusinyisha Sibomana Patrick

Yanditswe: Tuesday 13, Jun 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yahakanye amakuru yari amze iminsi avugwa mu bitangazamakuru ko ikipe ya Rayon Sports yaba ishaka gusinyisha umusore Sibomana Patrick usanzwe ukina ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC
Gakwaya yadutangarije ko nta mukinnyi ukina mu yindi kipe yo mu Rwanda baravugana nawe cyane ko ikibarangaje ishinga ari ukongerera amasezerano abakinnyi bagiye kuyasoza muri iyi kipe cyane ko ari benshi.
Yagize ati “Ibya Sibomana Patrick ni ibihuha kuko (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yahakanye amakuru yari amze iminsi avugwa mu bitangazamakuru ko ikipe ya Rayon Sports yaba ishaka gusinyisha umusore Sibomana Patrick usanzwe ukina ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya APR FC

Gakwaya yadutangarije ko nta mukinnyi ukina mu yindi kipe yo mu Rwanda baravugana nawe cyane ko ikibarangaje ishinga ari ukongerera amasezerano abakinnyi bagiye kuyasoza muri iyi kipe cyane ko ari benshi.

Yagize ati “Ibya Sibomana Patrick ni ibihuha kuko twe nta mukinnyi ukina mu yindi kipe turavugana nawe. Icyo dushaka ni ukongerera amasezerano abakinnyi bacu bagiye kuyarangiza”.

Uretse ibya Sibomana Patrick twaboneyeho umwanya wo kumubaza ku makuru yabyutse avugwa ko umusore Nsengiyumva Moustapha Yongeye amasezerano y’imyaka 2 adutangariza ko uretse abakinnyi babiri Mugisha Francois na Nova Bayama nta wundi barongera kumvikana.

Yagize ati “Ibyo gusinya amasezerano kwa Moustapha ntabwo aribyo kuko ntabwo turarangiza kumvikana gusa turacyaganira n’abakinnyi bacu bose bagiye kurangiza amasezerano.Uretse abakinnyi 2 twabatangarije nta bandi turongera kumvikana".

Kugeza ubu hari andi makuru ari kuvugwa ko iyi kipe iri hafi kumvikana ni abasore Nshuti Dominique Savio ndetse na Manzi Thierry nubwo aba basore bombi bifuzwa n’ikipe ya APR FC.

Ibitekerezo

  • Mubyukuri nkumunyamabanga nibyizakugira ibanga ariko niba umukinnyi kugiticye afite ubushake banjye bashyiramo akabaraga kuko niba ubukeba buri mubafana nomumakipe mubuyobozi naho bugombakuhagera byaba byiza apr itwaye umukinnyi na rayon igatwarundi naboneraho gushishikariza ubuyobozi bwa rayon gushyiramo akabaraga bakaduha ibyishimo kuko umupira uri mukibuga cyabo murakoze

    Nagende azabishima amaze amezi 2 adahembwa ngo shampiyona yahagaze ntamafaranga baheruka gukura ku kibuga, umukinnyi ava mu ikipe yihagije kuri byose akifuza gukinira iri mumanegeka, wari wumva umukinnyi wavuye muri Man U akifuza kujya muri Totenam cg Arsenal , cyangwa umukinnyi wa Real Madrid wifuza kujya muri Atretico Madrid genda ntuzatinda kubona ko wibeshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa