skol
fortebet

Gasogi United yahagamye APR FC ituma itakaza amanota mu mikino yikurikiranya

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa, uba umukino wa kabiri wikurikiranya Ikipe y’Ingabo itakajeho amanota.

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa 13 wabereye kuri Kigali Pele Stadium,APR FC yari yakwiriye yananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya Gasogi bagabana amanota.

Amahirwe akomeye APR FC yabonye ni ku munota wa 64,ubwo Kwitonda Bacca ateye umupira kuri koruneri, usanga Apam Bemol washyizeho umutwe, Umunyezamu Dauda agarurira umupira ku murongo.

Uyu mukino waranzwe no gusatira ku mpande zombi ariko ntayabashije kwinjiza igitego.

Bamwe mu bafana ba APR FC banze gutaha nyuma y’umukino, bagumye muri Stade baririmba Shaiboub umaze imikino itatu adakina kubera amahitamo y’umutoza kuko nta kibazo afite.

Bakomeje bagira bati "Nta mutoza dufite."

APR FC ikomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 27 mu mikino 13 mu gihe Gasogi igize amanota 18 ku mwanya wa karindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa