skol
fortebet

Gatete Jimmy wajyanye u Rwanda muri AFCON 2004 yageze mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 11, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 12 yibereye muri USA,Jimmy Gatete watsindiye u Rwanda igitego cyarujyanye mu gikombe cy’Afurika kimwe rukumbi rwitabiriye cya 2004 yageze I Kanombe.
Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda Jimmy Gatete yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho aje mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Legends in Rwanda biteganijwe kuva ku ya 12-14 Ukwakira.
Gatete, ubu uba muri Amerika, yasezeye ku mupira w’amaguru muri 2013, nyuma yo gutsinda ibitego 25 mu mikino 42 yakinnye mu (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 12 yibereye muri USA,Jimmy Gatete watsindiye u Rwanda igitego cyarujyanye mu gikombe cy’Afurika kimwe rukumbi rwitabiriye cya 2004 yageze I Kanombe.

Uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda Jimmy Gatete yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere aho aje mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Legends in Rwanda biteganijwe kuva ku ya 12-14 Ukwakira.

Gatete, ubu uba muri Amerika, yasezeye ku mupira w’amaguru muri 2013, nyuma yo gutsinda ibitego 25 mu mikino 42 yakinnye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 – 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda ticket yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu.

Ntiyahagarikiyeho kuko muri 2004 nabwo yatsinze igitego cyiza cyane Nigeria,acenze ba myugariro bayo bakinaga I Burayi.

Jimmy Gatete w’imyaka 42 akigera I Kigali yagize ati "Nari nkumbuye byinshi cyane namwe mwese, nari nkumbuye igihugu cyanjye, ni byinshi cyane sinabivuga ngo mbirangize."

Abajijwe ahantu akumbuye, yagize ati "kuri stade".

Gatete yaje mu Rwanda mu bikorwa bigendanye n’irushanwa barimo gutegura ry’igikombe cy’isi cy’amakipe y’abahoze bakina umupira w’amaguru, World Veterans Club Championship.

Muri Gicurasi (5) International Federation of Veteran Football (FIFVE) yasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, y’uko u Rwanda ruzakira iryo rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere muri Nyakanga (7) 2024.

Iryo rushanwa rizamara ibyumweru bibiri rizahuza amakipe y’abakinnyi bahoze ari ibyamamare mu mupira w’amaguru rigamije “kwerekana ko urukundo rwa football rutajya ruhagarara”, nk’uko byavuzwe na Fred Siewe ukuriye FIFVE.

Gatete yakiniye amakipe arimo Rayon Sports,APR FC,St George n’izindi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa