skol
fortebet

General yashinje Mvukiyehe kugira uruhare mu kuroga Kiyovu Sports ngo idatwara igikombe

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Régis "Général", yavuze ko ibyo kuba iyi Kipe yararozwe igatakaza igikombe byakozwe na Mvukiyehe Juvénal akoresheje umuganga yizaniye.

Sponsored Ad

Uburyo Kiyovu Sports yatakajemo ibikombe yari ifiteho amahirwe menshi yo kwegukana mu mwaka w’imikino wa 2021/22 na 2022/23, biri mu bikibazwaho kugeza ubu.

Iki kibazo cyo gutakaza ibikombe kiri mu byagarutsweho mu Nteko Rusange Isanzwe yahuje abanyamuryango ba Kiyovu Sports ku wa 19 Ugushyingo 2023.

Umuyobozi w’Abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’Igihugu, Minani Hemedi, yahagurutse asaba ijambo ndetse anagaragaza ko hari byinshi yagombaga kuvuga muri iyi Nteko Rusange, cyane ko hari byinshi byabaye bigatuma Urucaca rutakaza igikombe inshuro ebyiri.

Minani yabanje kubanza kwitana ba mwana na Team Manager wa Kiyovu Sports, Kigundu Ibrahim ’Baba’, nk’uwagize uruhare mu gutsindisha ikipe ku mukino wayihuje na Sunrise FC mu mwaka ushize w’imikino ari na wo yatakarijeho igikombe.

Gusa, uyu yigaruye avuga ko amakosa yose yabaye yari ashingiye ku kuba barashyigikiye Mvukiyehe Juvénal, abanyamuryango bahamije ko atari akwiriye kuba yarayiyoboye.

Ati “Ndi mu bantu bake babaye hafi ya Perezida Juvénal, ariko iyo umuyobozi akoze ibitandukanye n’ibyatumye umuba hafi nawe uramuhinduka ukavuga n’impamvu umuhindutse. Iyo utabikoze bakwita kimwe nawe. Mu myaka ibiri tumaze tutabona igikombe kandi Team Manager [Baba] yahoraga avuga ngo birukane Karim cyangwa Hemedi.”

“Ntabwo twumva ukuntu APR FC yaroze Kiyovu Sports, Team Manager tukaba turi kumwe na we hano akaba atatubwira ngo ni nde wazanye bwa burozi. Ntabwo ndi bujye muri byinshi [abwira Perezida wa Kiyovu Sports wari uyoboye inama].”

Mu gihe Minani yari akiri kuvuga, Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général" yamuciye mu ijambo amusaba ko yagira icyo avuga ku byavuzwe ko abakinnyi barozwe ku mukino wabereye mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati “Utarajya kure, reka mbanze ngusubize kuri icyo kibazo, ntaza no kubyibagirwa. Ndashaka kuvuga kuri iki kibazo cy’ukuntu ikipe yarozwe kandi ifite Team Manager. Njye nageze aho numva ngiye kwandika ibaruwa kuko numvaga twibwe bigaragara.”

“Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na ‘Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.”

“Njye nagiye mu nzego z’ubuyobozi kandi bukuru, ndababwira nti ‘twebwe twararozwe, bandogeye ikipe, kandi nashoye amafaranga yanjye, nagiye i Nyagatare ndarayo, ntanga amafaranga mu mwiherero ndetse byose ndabiheba.”

“[...] Hemedi, waba uzi amagambo uriya mugabo bita Birali yanditse? Ibyo yabwiye Ubutabera. Ibyo yavuze birimo ibintu wabona, ugahita uvuga ngo izina Kiyovu, Imana iyibabarire risohoke muri kiriya kirego, bazakurikirane abo babikoranye ariko Kiyovu itarimo. Ni ibintu bye yipangiye ku giti cye, abizi, n’abo babikoranye kandi igihe kizabishyira hanze.”

Mu mwaka w’imikino ushize, wa 2022/23, Kiyovu Sports yasezerewe muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro itsinzwe na APR FC, inatsindwa na Sunrise FC i Nyagatare igitego 1-0, hasigaye umukino umwe gusa, byatumye itakaza Igikombe cya Shampiyona cyegukanywe n’Ikipe y’Ingabo.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa