skol
fortebet

Gianluigi Buffon yahagaritswe anacibwa amande kubera gutuka Imana

Yanditswe: Sunday 04, Apr 2021

Sponsored Ad

Umunyezamu w’Umunyabigwi, Gianluigi Buffon,ukinira Juventus yahagaritswe umukino ndetse anacibwa amande kubera kumvikana atuka Imana aho yayigereranyije n’imbwa.
Gianluigi Buffon yahuye n’uruva gusenya ubwo mikoro zo ku ruhande rw’ikibuga zamufashe ari kuvuga amagambo atemewe mu gitaliyani yo gutuka umuremyi.
Uyu mugabo yumvikanye ari kuvuga aya magambo mabi ubwo Juventus yari yakinnye na Parma mu Ukuboza 2020.
Buffon usanzwe ari umunyezamu wa kabiri wa Juventus,yahagaritswe ku mukino (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu w’Umunyabigwi, Gianluigi Buffon,ukinira Juventus yahagaritswe umukino ndetse anacibwa amande kubera kumvikana atuka Imana aho yayigereranyije n’imbwa.

Gianluigi Buffon yahuye n’uruva gusenya ubwo mikoro zo ku ruhande rw’ikibuga zamufashe ari kuvuga amagambo atemewe mu gitaliyani yo gutuka umuremyi.

Uyu mugabo yumvikanye ari kuvuga aya magambo mabi ubwo Juventus yari yakinnye na Parma mu Ukuboza 2020.

Buffon usanzwe ari umunyezamu wa kabiri wa Juventus,yahagaritswe ku mukino Juventus yaraye inganyije na Torino igitego 1-1 ndetse anacibwa amayero ibihumbi 5000.

Uyu munyezamu yumvikanye aterana amagambo na myugariro wa Juventus aho yagereranyije Imana n’imbwa bari gutukana.

Amagambo y’abakinnyi asigaye afatwa na mikoro ziba ku ruhande ku bibuga bitewe nuko abafana batakiza ku bibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa